Chameleone agiye kubaka ishuri ry’umuziki muri Sudan y’Epfo

Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda yatangaje ko agiye kubaka ishuri ry’umuziki muri Sudani y’Epfo, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 14 ishize, Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge.
Uyu muhanzi avuga ko azubaka ishuri ry’umuziki muri icyo gihugu, mu rwego rwo kwitura abaturage baho urukundo bamweretse mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo niture ineza ku bantu bangiriye akamaro mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Ntabwo nshaka kuza muri Sudani y’Epfo ngo ndirimbe gusa hanyuma ngende. Sudani y’Epfo ni yo yanyubatse. Nahageze bwa mbere mu 2002, abantu baranyakiriye. Ubu nshaka kubagaragariza urukundo nk’uko na bo banyeretse urwabo.”
Chameleone yabitangaje ari imbere y’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Western Equatoria,
Daniel Badagbu wemeye kumuha ubutaka bwo kuhubaka ishuri ry’umuziki.
Yakomeje agira ati: “Nasabye Guverineri w’agateganyo ko yanshakira agace gato k’ubutaka muri Western Equatoria, aho nifuza kubaka ishuri ry’igisha umuziki n’ubugeni, ambwira ko ku bubasha yahawe n’abaturage, bizashoboka.”
[…] Mvuka mu muryango woroheje, ariko naharaniye guteza imbere impano yanjye, nkora cyane, none ndi aho ndi uyu munsi. Ndashaka kuba urugero rwiza ku rubyiruko.”
Guverineri Badagbu Daniel Rimbasa, yashimye gahunda ya Chameleone, agaragaza ko ari amahirwe yo kongera guha imbaraga urubyiruko, guteza imbere urwego rw’ubuhanzi, no kongera ishema ry’umuco w’Akarere.
Ati: “Dr. Chameleone si umuhanzi gusa, ni inshuti ya Sudani y’Epfo ndetse n’umufatanyabikorwa mu rugamba rwo kubaka amahoro n’iterambere. Inzozi ze zo gushora imari mu burezi bw’urubyiruko bihuye n’ibyifuzo by’Igihugu cyacu.”
Mu bandi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’ubwigenge harimo abayobozi b’amadini, abahanzi b’imbere mu gihugu, n’abakuru b’imiryango, bashimye igitekerezo cya Chameleone.
Muri Gicurasi 2025 ni bwo Chameleone yasuye ishuri ry’ubugeni n’umuziki ry’u Rwanda, atangaza ko yahakuye igitekerezo cyo kubaka ishuri ry’umuziki n’ubugeni ariko ntiyavuga aho azaryubaka.
Joseph Mayanja [Jose Chameleone] azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mama Mia, Valu Valu, Bayuda n’izindi.
Uretse kuba umuhanzi ni n’umuvugizi w’amahoro n’ubumwe muri Afurika y’Iburasirazuba abinyujije mu bihangano bye.
