Chad: Igitero cyagabwe kuri Perezida cyaburijwemo kigwamo 19

Ingabo z’igihugu zaburijemo igitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe ku ngoro ya Perezida mu murwa mukuru N’Djamena ku mugoroba wo ku wa 08 Mutarama 2024, cyasize gihitanye abantu 19.
Icyo gitero cyabaye nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, uri mu ruzinduko muri Chad aho yabonaniye n’abayobozi bakuru barimo na Perezida Mahamat Idriss Deby, aho igitero cyagabwe.
Guverinoma yatangaje ko mu bari bitwaje intwaro 18 muri 24 bishwe mu gihe undi umwe wapfuye ari mu bagize ingabo z’igihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Abderaman Koulamallah, yavuze ko umutekano umeze neza nyuma y’icyo gitero cyari kigabwe.
Ati: “Ibintu bimeze neza ubu nyuma yo guhosha abashakaga guhungabanya umutekano.”
Koulamallah yatangaje ko igihe igitero cyabaga Perezida Deby yari ahari ariko ubu ari amahoro.
Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko abo bagabye igitero ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Boko Haram’ ariko Umuvugizi wa Guverinoma abinyomoza avuga ko bashobora kuba atari bo.
Icyo gitero cyiswe icy’iterabwoba kuko nyuma hari izindi modoka eshatu zateye ibirindiro bya gisirikare bikikije ingoro ya Perezida ariko nabyo biburizwamo.
Iki gitero kibaye hadashize ibyumweru bibiri bakoze amatora rusange, aho Guverinoma yashimye ko ari intambwe ikomeye igamije guhagarika ubutegetsi bwa gisirikare, nubwo yanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bamwe mu bayitabiriye.
Perezida Mahamat Deby yafashe ubutegetsi nyuma yuko inyeshyamba zishe se, Perezida Idriss Deby mu 2021, nawe wari warayoboye Chad kuva mu 1991.