CG Felix Namuhoranye yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya Seychelles

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Seychelles, Commissioner of Police Ted Barbe n’itsinda ayoboye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye bihuriweho n’impande zombi.
Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
CP Barbe n’itsinda barikumwe bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine bigamije gukomeza gusigasira umubona mwiza hagati y’inzego za Polisi z’Ibihugu byombi.
U Rwanda na Seychelles, bisanganywe umubano mwiza, cyane ko Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, aherutse kugirira uruzinduko i Kigali aho yitabiriye irahira rya Paul Kagame, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umubano w’u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010 ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n’ibindi ndetse hanashyirwaho komisiyo ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.


