CECAFA U 18: Amavubi yatsinzwe na Kenya

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 18, yatsinzwe n’ikipe y’Igihugu ya Kenya igitego 1 ku busa, mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda A muri CECAFA U18 iri kubera mu Mujyi wa Kisumu mu gihugu cya Kenya.

Ni mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, kuri Sitade yitiriwe Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta Stadium).

Uwo mukino wari uryoheye ijisho, aho amakipe yombi yatangiye asatirana mu buryo buhoraho.

Ku munota 4’, amavubi yabonye amahiriwe yo gutsinda igitego cya mbere ku mupira watewe na Pascal Iradukunda, ufatwa n’umuzamu wa Kenya.

Ku munota wa 8’, Kenya na yo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya mbere ku mupira watewe na muri metero 30 ufatawa neza numuzamu w’amavubi Ruhamyankiko Yvan. 

Ku munota wa 37, Kenya yabonye igitego cya mbere cyatsizwe na Aldrine Kibet ku mupira watakajwe hagati mu kibuga n’abakinyi b’Amavubi, maze Kibet areba uko umuzamu w’amavubi ahagaze ahita atsinda igitego.

Mu minota itanu yanyuma, igice cya mbere kijya kurangira, Kenya yakomeje kurusha cyane abasore b’Amavubi ku kibuga hagati, ariko na bo bakomeza kwihagararaho.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinzwe n’ikipe ya Kenya igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yatangiranye imipinduka havamo Ndayishimiye Baltazar asimburwa na Rukundo Olivier ku munota wa 58′.

Amavubi yabonye amahirwe yo kwishyura igitego kuri ‘coup franc’ yatewe na Ndayishimiye Didier ariko umupira ujya hanze y’izamu. 

Ikipe y’Igihugu yakomeje gukina neza ishaka kwishyura igitego ariko imipira myinshi ikajya hanze y’izamu.

Mu minota 70, Kenya yongeye kwiharira umupira cyane ishaka gutsinda igitego cya kabiri ariko ba myugariro b’Amavubi n’umuzamu bakomeza kwihagaraho. 

Mu minota ya nyuma Kenya yongeye gusatira cyane izamu ry’Amavubi ishaka igitego cya kabiri ariko umunyezamu Ruhamyamkiko Yvan akabyitwaramo neza.

Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na kenya igitego kimwe ku busa mu mukino wagoye cyane abasore b’Amavubi.

Kenya yahise iba ikipe ya mbere ibonye itike cya kimwe cya ¼ nyuma yo gutsinda imikino ibiri yikurikiranye muri iyi mikino. 

Ikipe y’Igihugu Amavubi izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu Tariki 01 Ukuboza 2023 ikina na Sudani.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE