CECAFA U 17: U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo
 
   
  
    
  
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yisanze mu Itsinda A ry’imikino ya ‘CAF U17 AFCON CECAFA Region Qualifiers’ yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
Iri rushanwa rizabera muri Ethiopiahagati y’amatariki 15 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2025 rikinirwe ku bibuga bibiri bya Abebe Bikila Stadium na Dire Dawa Stadium.
Amavubi U17 yisanze mu itsinda rya mbere ririmo na Ethiopia izakira irushanwa, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.
Itsinda rya kabiri ririmo B Uganda, Tanzania, Djibouti, Sudani n’u Burundi.
Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 27 kizakinwa mu mwaka wa 2026.
Amavubi U 17 itozwa n’umutoza Lumamba Sosthene imaze iminsi ikina imikino ya gicuti itandukanye yitegura iri rushanwa.


 
    
   



 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
    
   