CECAFA Kagame cup: APR FC yasezereye Al Hilal igera ku mukino wa nyuma

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania yageze ku mukino wa nyuma iserezeye Al Hilal yo muri Sudani iyitsinze Penaliti 5-4 nyuma yaho amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino.

Uyu mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 kuri KMC Stadium witabirwa na Perezida wa Ferwafa Munyantwali Alphonse.

Muri uyu mukino Al Hilal yatangiye umukino yataka cyane izamu rya APR FC ibona koruneri ebyiri mu minota itanu ya mbere ariko ba myugariro bakoze guhagarara neza.

Ku munota wa karindwi Abasore ba Darko Novic batangiye gushyira umupira hasi Dauda bahanahana neza na bagenzi be barimo Bosco na Ramadhan Niyibizi gusa ntiyumvikana na Muzungu birangira umupira ugarutse kwa Pavel Ndzila uwurengeje.

Ku munota wa 17’Al Hilal yahushije uburyo bwo gutsinda ku mupira wazamukanywe na Ebuela awuhindurira neza Pokou Serge wari mu rubuga rw’amahina ateye ishoti rijya hanze y’izamu.

Ku munota wa 27 APR FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira mwiza rutahizamu Victor Mbaoma yahawe na Mugisha Gilbert ariko ashatse gushyira mu izamu ubwugarizi bwa Al Hilal buritambika bushyira umupira muri Corner.

Iyi koruneri yatewe na Bosco ariko birangira umupira ugiye mu maboko y’umunyezamu Ali Abdallah.

Ku munota wa 44 APR FC yongeye kurema uburyo rwo gutsinda igitego ku mupira.
wazamukanywe kuri Contre Attaque na Mugisha Gilbert aterekeye umupira Mbaoma Victor ariko umupira umubana muremure ujya hanze.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Adam Coulibary wa Al Hilal yacitse ubwugarizi bwa APR FC yisanga asigaranye na Pavel Ndzila ariko awuteye uyu munyezamu arawusama.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa

Mu gice cya kabiri, ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiye yataka cyane harimo cyahushije ku munota wa 51 ku mupira mwiza Victor Mbaoma yahawe na Yunusu awushyize mu izamu ariko Ali Abdallah akoraho ujya muri Corner.

muri Corner Ruboneka awushyize mu izamu ab’inyuma bakiza izamu agiye gusonga akorerwa ikosa.

Ku munota wa 66 Umutoza wa APR FC Darko Novic yakoze impinduka ashyiramo Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne basimbura Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier Muzungu

Izi mpindukaza zafashije ikipe ingabo zigihugu gukomeza gusatira harimo uburuyo bwaboetse ku munota 71’ ku mupira wazamukanywe ku ruhande rw’iburyo na rutahizamu Mamadou Sy ku ruhande rw’iburyo, ariko awugaruye mu rubuga rwa Hilal ntiwagera kwa Ramadhan

Iminota 10 ya nyuma yakomeje kwiharirwa na APR FC binyuze kuri Dauda yacenga abakinnyi benshi mu kibuga hagati

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa Kane yongereho iminota ine yinyongera
Ku munota wa 90+4 yahushije igitego cyabanzwe ku mupira Mamadou Sy, yahaye Ramadhan, awushyira ku kirenge cya Nzotanga ariko uyu ntiyashobora kuwushyira mu izamu.

minota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa hahita hitabazwa iminota 30
Iminota 15 y’agace ka mbere yihariwe cyane na Al Hilal ibona Coup Franc naza koruneri ariko ba myugariro ba APR FC n’Umuzamu Pavel bakomeza guhagarara neza mu bwugarizi.

Aka gace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera kararangiye amakipe anganyije 0-0.

Mu gace Kabiri ku munota wa 17 APR FC yahushije igitego ku mupira wafashe na Mamadou Sy wari wagoye cyane ubwugarizi bwa Al Hilal hafi y’urubuga rw’amahina ariko ateye umupira uca hirya gato y’urubuga rw’amahina.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 120 hahita kwitabazwa Penaliti.

APR FC yatsinze penaliti 5-4 ihita ibona itike yo gukina umukino wa CECAFA Kagame cup 2024 aho izahura n’ikipe itsinda hagati ya Red Arrows yo muri Zambia na Hay Al Wadi yo muri Sudani.

Penaliti za APR FC zatewe na Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy.

APR FC yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu 2014 mu Rwanda itsindwa na El Merreikh.

Ni ku nshuro ya 9 APR FC igiye gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup.

Ni inshuro ya 4 APR FC igiye gukinira umukino wa nyuma wa CECAFA hanze y’u Rwanda aho itaratsinda n’umwe.

Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, uteganyijwe ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE