CECAFA Kagame Cup: APR FC yageze muri 1/2

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera muri Tanzania yabonye itike yo gukina 1/2 Kirangiza nyuma yo kunganya na Sport Club Villa yo muri Uganda igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, kuri Sitade ya KMC.
Umukino watangiye utuje ku mpande zombi bitewe n’imvura nyinshi yari irimo kugwa ku kibuga cya KMC.
Ku munota wa 8’ APR FC yahushije igitego kuri Coup Franc yatewe Bosco isanga Mbaoma imbere y’izamu akozeho umunyezamu ashyira umupira muri kurineri.
Ku munota wa 10 Villa na yo uabonye amahirwe yo gutsinda ku mupira wazamukanywe na Mpagi Isaac ku ruhande rw’ibumoso ariko awugaruye mu rubuga rw’amahina ubwugarizi bwa APR buwushyira muri koruneri.
Ku munota wa 22 22′, APR FC yahushije igitego kidahushwa nyuma Mugisha Gilbert acenze abakinnyi babiri aha umupira mwiza Claude, uwugaruye mu rubuga rw’amahina usanga Bosco wari uhagaze neza ariko ateye n’umutwe umupira ujya hanze.
Ku munota wa 30’, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umutwe wa Dushimimana Olivier kuri koruneri yatewe neza na Bosco Ruboneka, ukina Hagati ashyira umupira mu rushundura.
Ku munota 36’, APR FC yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza wagaruwe na Claude, usanga Mbaoma wari usigaranye n’izamu gusa ariko ahusha igitego atera igiti cy’izamu.
Nyuma gutsinda igitego yagarutse mu mukino isatira izamu rya APR FC harimo uburyo bwa Peter wakomeje kwitwara neza iburyo ku mupira watakajwe na Bosco ariko ubwugarizi burigaragaza.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Villa yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira utakuweho na Myugarir na Byiringiro Gilbert, maze Najib Yiga atsinda igitego cyiza n’imoso.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganyije igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri APR FC yatangiranye impinduka, Victor Mbaoma aha umwanya Mamadou Sy naho Dauda Yussif yinjira mu mwanya wa Taddeo Lwanga.
Iminota 10 ya mbere muri iki gice yihariwe na Villa aho ku munota 56 yashoboraga kubona penaliti ku mupira wahawe Najib Yiga wari usigaranye n’izamu agonganye na Pavel Ndzila umusifuzi arasanza mu gihe uyu rutahizamu wa Villa yavugaga ko yakorewe penaliti.
Ku munota wa 62’ Villa yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri nyuma yaho Najib Yiga watsinze igitego n’ubundi yari asigaranye n’umunyezamu Ndzila ariko ateye umupira uyu mugabo awushyira muri koruneri itagize ikivamo.
Umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C.
APR FC yahise ibona itike yo gukina imikino ya 1/2 cya CECAFA Kagame Cup aho izahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda B kuri ubu riyobowe na El Hilal ya Florent Ibenge.
Umukino wa 1/2 cy’irangiza uteganyijwe kuwa gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024.
Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude ni we wabaye Umukinnyi mwiza w’umukino, ikaba inshuro ya Kabiri yikurikiranya atowe muri iri rushanwa.


