Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza Mukuru wa Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Cassa Mbungo André yagizwe Umutoza Mukuru wa Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo imaze iminsi mu Rwanda, aho yitegurira umwaka w’imikino wa 2024/25.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, ni bwo iyi kipe yo muri Sudani y’Epfo yerekanye Cassa Mbungo asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Cassa Mbungo André yari amaze igihe ntakazi afite nyuma gutandakana na AS Kigali mu Gushyingo 2023 kubera ibibazo by’amikora iyi kipe yari ifite.

Cassa Mbungo urambye mu mwuga wo gutoza guhera mu 1998, yaciye mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Gasogi United n’ayo hanze nka AFC Leopards na Bandari FC zo muri Kenya n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Uyu mutoza kandi yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bitatu by’Amahoro, birimo bibiri yahesheje AS Kigali mu 2013 na 2022 n’icyo yatwaranye na Police FC mu 2014, n’Igikombe kiruta ibindi [Super Cup] cya 2022 yahesheje AS Kigali.

Jamus FC imaze iminsi mu Rwanda yakinnye imikino ibiri ya gicuti harimo uwo yatsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0 ndetse n’uwo yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0.

Mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup Jamus FC izahura Stade Tunisien yo muri Tunisia.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE