Candy Basomingera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ni muntu ki?

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 16 Nyakanga 2025, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu zirimo za Minisiteri ya Siporo.
Muri Minisiteri ya Siporo, Umunyamabanga Uhoraho yagizwe Candy Basomingera asimbuye Uwayezu Jean François Regis wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukuboza 2024.
Muri iyi inkuru, Imvaho Nshya igiye kubagezaho imwe mu mirimo Basomingera yakoze.
Basomingera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB). Ni umwanya yagiyeho muri Werurwe 2023.
Mbere yo guhabwa umwanya muri RCB, Basomingera yakoraga mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Yagiye akora izindi nshingano zitandukanye zirimo kuyobora ishami rishinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse yanabaye Umuyobozi Mkuru ushinzwe umubano na Afurika yo hagati muri iyo Mnisiteri.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Basomingera ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura Inama y’Abakuru b’Ibiihugu na za Guverinoma y’Umuryango Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2010, yakoze mu yahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Sida.
Uretse ibijyanye na politiki, Basomingera ni umwe mu bashinze inzu y’imideli ya Haute Baso.
Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Université Saint-Louis i Bruxelles mu Bubiligi. Yahize kuva mu 1999 kugeza 2003.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imibanire y’ibihugu (International Relations) yakuye muri London Metropolitan University. Yahize kuva mu 2003 kugeza mu 2006.
