Canada:  Minisitiri w’Intebe yijeje kurwana inkundura na Trump mu ntambara y’ubucuruzi 

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mark Carney watorewe kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada, asimbuye Justin Trudeau yijije Abanya- Canada gutsinda intambara y’ubucuruzi n’iterabwoba bamaze igihe bashyirwaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma yo gutsindira kuyobora ishyaka riri ku butegetsi muri Canada, Liberal Party, ahigitse Chrystia Freeland n’abandi bari bahanganye.

Mu ijambo rye Carney yashinje Trump iterabwoba ku gihugu cye mu by’ubucuruzi kandi ko Amerika iri kwibeshya uwo mukino itazawutsinda.

Carney ati: “Ntabwo dushaka intambara ariko Abanya- Canada bahora biteguye igihe undi ataye uturindantoki, bityo Amerika ntigomba gukora ikosa, mu bucuruzi nk’aho ari umukono w’agapira kuko Canada izatsinda.”

Ikinyamakuru ABC News cyatangaje ko Carney yongeyeho ko ibyo Trump yifuza ko yagira Canada Leta ya 51 y’Amerika ko bitazigera bikunda mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko bidateye kimwe.

Carney yanenze imiyanzuro ya Trump yo kongerera ibicurizwa bya Canada imisoro kuko byibasiye ubucuruzi bwabo kandi atari ibyo gushyigikirwa.

Ati: “Donald Trump yashyizeho imisoro idafite ishingiro ku byo twubaka, ku byo tugurisha n’uburyo twibeshaho, yibasiye abakozi ba Canada, ubucuruzi n’imiryango … ntidushobora kumwemerera kubikora na busa. Guverinoma yacu izakomeza ibiciro bisanzwe kugeza Amerika itwubashye.”

Biteganyijwe ko Mark  Carney azarahirira kuyobora Canada mu gihe gito kiri imbere.

Akaba yari asanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu wahoze mu myanya itandukanye muri Banki Nkuru witezweho guhindura ubukungu bwa Canada.

Carney yanijeje ko azakora amanywa n’ijoro kubera intego afite yo kubaka Canada ikomeye mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ibindi bitandukanye biyubaka.

Minisitiri w’Intebe mushya, Mark Carney na Justin Trudeau asimbuye kuri uwo mwanya
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 10, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE