Canada: Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau yeguye

Justin Trudeau wari Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cya Canada yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya.
Trudeau yari amaze hafi imyaka 10 ari Minisitiri w’Intebe, akaba ari n’Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, Leberal Party.
Icyakora Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Ottawa, Trudeau yababwiye ko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza igihe ishyaka riri ku butegetsi ryemeje uwamusimbura.
Yagize ati: “Igihugu gikwiye amahitamo nyayo.”
Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Canada igomba gukomeza imirimo yayo kugeza tariki ya 24 Werurwe, ubwo hazaba amatora.
Trudeau yari amaze igihe ari ku gitutu cya bamwe mu bo Ishyaka rye n’abandi baturage bamusaba kwegura.
Bamwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Trudeau ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe no ku buyobozi bw’ishya Liberal Party, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Wungirije Chrystia Freeland, n’uwahoze ari Umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu cya Canada, Mark Carney.