CAN 2025: Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Libya (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 11, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yatangiye imyitozo yitegura umukino wo kwishyura w’umunsi wa Gatanu mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika CAN 2025, u Rwanda ruzakiramo Libya ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyo myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro yitabirwa n’abakinnyi imbere mu bihugu n’abandi bake bakina hanze y’u Rwanda.

Iyi myitozo yayobowe n’Umutoza Mukuru, Torsten Spittler yagaragayemo  abakinyi bahamagawe ku nshuro ya mbere barimo myugariro Kavita Phanuel Mabaya wa Birmingham Region yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Habineza Fils Francois wa Etoile de l’Est FC na Ndayishimiye Didier wa AS Kigali.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryagaragaje ko abandi bakinnyi bazagenda babiyungaho nyuma.

Barimo Mugisha Bonheur, Rwatubyaye Abdoul, Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange na Imanishimwe Emmanuel bahagera  kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ugushyingo 2024.

Kugeza ku munsi wa kane. Nigeria iyobora Itsinda D n’amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite amanota atanu mu gihe Libya iri inyuma n’inota rimwe.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 11, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE