CAN 2023: Afurika y’Efo yasezereye Morocco yahabwaga amahirwe

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 31, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Efo yatsinze Morocco ibitego 2-0 iyisezerera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Afurika, mu gihe Mali yatsinze Burkina Faso ibitego 2-1, ikipe  y’Afurika y’Epfo na Mali zombi zibona itike ya 1/4.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 30 Mutarama 2024, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ya 1/8 y’Igikombe cy’Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire.

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje Bafana Bafana y’Afurika y’Efo ndetse na Maroc usifurwa n’Umunya-Sudani, Mahmood Mahmood Ismaël, wari mu kibuga hagati mu gihe Umusifuzi wa Kane yari Umunyarwanda Uwikunda Samuel. 

Ni umukino wabereye kuri Stade Laurent Pokou mu Mujyi wa San Pédro.

Ku munota wa 17, ni bwo Afurika y’Epfo yabonye uburyo bwiza bwaturutse kuri koruneri yatewe na Percy Tau ariko Teboho Mokoena ashyira ku mutwe, gusa umupira uca hejuru y’izamu gato.

Mokoena Teboho yagerageje gutsinda igitego ku munota wa 32 arekura ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu wa Maroc, Yassine Bono awukuramo.

Maroc yahise izamukana umupira wihuta igana ku izamu, Aunahi Azzedine ahereza Noussair Mazraoui wateye mu izamu ariko Umusifuzi Mahmood Ismail areba kuri VAR yemeza ko hari habayemo kurarira.

Mu mpera z’igice cya mbere Maroc yashoboraga gufungura amazamu ariko Rutahizamu wayo Amine Adli ananirwa gushyira mu izamu yari asigaranye na ryo wenyine atera hanze.

Mbere y’uko igice cya mbere cyirangira umusifuzi wa kane Uwikunda yerekanye iminota ine y’inyongera ariko amakipe yombi ananirwa kubona igitego ajya mu karuhuko ko kumva inama z’abatoza akinganya 0-0.

Mu ntagiriro z’igice cya kabiri Morocco yashoboraga kubona na Penaliti ku munota wa 51, ubwo Abde Ezzalzouli yagwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko bidakabije cyane areka umukino urakomeza.

Nyuma y’iminota itandatu Rutahizamu Evidence Makgopa yaherejwe umupira na Themba Zwane ahita yinjira mu rubuga rw’amahina, areba uko umunyezamu Bono ahagaze amutsinda igitego cya mbere cya Bafana Bafana.

Kuva icyo gihe Afurika y’Epfo yatangiye gukinira inyuma bituma Maroc isatirana imbaraga kugeza ku munota wa 83 ibonye penaliti ariko Achraf Hakimi ayikubita umutambiko w’izamu.

Umukino wongeweho iminota 10 kuri 90 ariko ku wa kabiri, Sofyan Amrabat akora ikosa ari we myugariro wa nyuma, ahita yerekwa ikarita y’umutuku ako kanya nubwo yari yahawe umuhondo mbere.

Iri kosa ryahanwe na Coup-Franc yatewe neza na Teboho Mokoena ayishyira mu rushundura, atsindira Bafana Bafana igitego cya kabiri.

Maroc yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzagera kure hashoboka muri iri rushanwa yasoje umukino itabashije kwishyura, isezererwa n’Afurika y’Epfo muri ⅛ itsinzwe ibitego 2-0.

Ikipe y’Igihugu y’Afurika y’Epfo yaherukaga kugera muri ¼ mu 2019 ari naho kure yageze muri iri rushanwa itabonye itike yo kwitabira mu 2021.

Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Mali yasezereye iya Burkina Faso yayitsinze ibitego 2-1.

Burkina Faso yikozeho hakiri kare cyane muri uyu mukino kuko ku munota wa gatatu Tapsoba Edmond yitsinze igitego, Sinayoko Lassine wa Mali ashyiramo icya kabiri mbere yo gusoza igice mbere. Mu gice cya kabiri ni bwo yabonye icy’impozamarira cyashyizwemo na Bertrand Traoré kuri Penaliti. 

Uko amakipe azahura muri 1/4

Ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024:

-Nigeria izakina na Angola saa moya z’umugoroba

-RDC izakina na Guinea Conakry saa nyine zijoro

-Ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024

-Mali izakina na Côte d’Ivoire saa moya z’umugoroba

-Cape Verde izakina n’Afurika y’Efo

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 31, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE