Cameroun: Hari impungenge ku buzima bwa Perezida Biya

Mu gihugu cya Cameroun hakomeje kwibazwa ku buzima bwa Perezida Paul Biya, kuko amaze igihe atagaragara mu nama zitandukanye z’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zimaze iminsi zibera hirya no hino ku Isi.
Ubu Ibiro by’Umukuru by’icyo gihugu birimo gusabwa gutangaza niba ari muzima cyangwa arwaye.
Mu ibaruwa ifunguye iheruka kwandikwa na Kandida Perezida Christian Ntimbane, yandikira umuyobozi w’abakozi mu Biro bya Perezida Biya, yasabye ko abaturage babwirwa aho Perezida ari.
Ikinyamakuru RFI cyanditse ko ubwo ari ubusabe bwatanzwe nyuma y’aho Paul Biya, atagaragaye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umurwango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yabereye i Paris ndetse n’iy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ntimbane yagaragaje ko mu gihe Paul Biya atagaragara mu ruhame, akenshi aba arimo kwivuza mu Busuwisi cyangwa mu Bufaransa, bityo ko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatanga amakuru y’ukuri kuri we.