Cameroon yahigitse Togo izamuka mu Itsinda rya 3 muri “Billie Jean King Cup 2025”

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 20, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ikipe ya Cameroun ya Tennis y’Abagore yatsindiye kuzamuka mu itsinda rya gatatu rya Billie Jean King Cup 2025, nyuma yo kuba iya mbere mu mikino yo mu itsinda rya kane.

Ku wa  Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga, ni bwo habaye imikino isoza itsinda rya kane rya Billie Jean King Cup yari yitabiriwe n’ibihugu 12 ku bibuga bya IPRC Kigali.

Cameroun yabigezeho nyuma yo gutsinda Togo imikino ibiri 2-1 mu mukino usoza iya kamarampaka yo guhatanira imyanya.

Ni umukino ibihugu byombi byagiye gukina bisabwa gutsinda dore ko byanganyaga intsinzi imwe byakuye ku Rwanda mu irushanwa ry’ibihugu bitatu byari byayoboye amatsinda byari biherereyemo.

Cameroun yagaragaje urwego ruri hejuru, Charnelle Fozo atsinda Ayawayi Dotse amaseti 2-0 (6-2, 6-1) mu mukino wa mbere w’abakina ari umwe ndetse na mugenzi we Karine Marion Job yihererana Ami Diwiniga Grace Dougah amutsinda 6-1, 6-1.

Gutsinda iyi mikino ibiri byasaga n’ibihagije ku Banya- Cameroun kuko nubwo Togo yatsinze mu bakina ari babiri ntacyo byahinduye.

Muri uyu mukino wa gatatu utatinze kuko wamaze isaha imwe gusa, Serene Orphelia Nguimbis Ntove na Delisle Mananstop batsinzwe na Valentine Talaki wakinanye na Ayawayi Dotse amaseti 2-0 (6-3, 6-2).

Kwegukana umwanya wa mbere bivuze ko mu 2026, Cameroun izazamuka mu Itsinda rya gatatu rya Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.

Togo yasoreje ku mwanya wa kabiri, ikurikiwe n’u Rwanda rwagize umwanya mwiza muri iri tsinda ugereranyije n’uwa gatanu rwari rwasorejeho mu 2024.

Bénin yabaye iya kane, ikurikirwa na Sénégal, Tanzania, Ethiopia, Lesotho, Sudani, Mozambique, Seychelles na Congo Brazzaville muri iri rushanwa ryari ryahuje ibihugu 12.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya u Rwanda rwari rwakiriye iri rushanwa rifatwa nk’Igikombe cy’Isi cya Tennis mu bagore, aho ribera mu matsinda.

Billie Jean King Cup ni irushanwa ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis, Billie Jean King. Mbere ryitwaga Fed Cup, ndetse rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.

Ni ku nshuro ya gatatu ryikurikiranya ryari ribereye mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Sipoo, Rwego Ngarambe, yashimiye ibihugu byitabiriye iri rushanwa n’abagize uruhare mu gutuma rigenda neza muri rusange
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Sipoo, Rwego Ngarambe, yifotozanya n’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun yabaye iya mbere
Irushanwa rya “Billie Jean King Cup 2025” ryitabiriwe n’ibihugu 12
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 20, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE