Cameroon: Guverinoma yabujije itangazamakuru kuvuga kuri Perezida Biya

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Guverinoma ya Cameroon yabujije ibitangazamakuru ibiganiro bivuga ku buzima bwa Perezida Paul Biya kuko bihungabanya umutekano w’igihugu nyuma ibimaze iminsi bivuga ko arembye.

Mu nyandiko yabonywe n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yandikiwe ba Guverineri ku wa 09 Ukwakira, igashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi Paul Atanga Nji, ryagaragazaga ko Umukuru w’igihugu ari uwo kubahwa bityo ko ibiganiro ku buzima bwe byahungabanya umutekano w’igihugu.

Ati: “Ibiganiro byose mu bitangazamakuru ku buzima bwa Perezida rero birabujijwe ku mugaragaro.”

Iyi nyandiko kandi yavuze ko umuntu wese uzarenga kuri iryo tegeko azahanwa n’amategeko.

Yategetse ba Guverineri gushyiraho abashinzwe   gukurikirana ibiri mu bitangazamakuru byigenga, ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Perezida Paul Biya w’imyaka 91 amaze imyaka 41 ku butegetsi, ni we Mukuru w’Igihugu  wa kabiri umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika nyuma ya  Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 82, umaze imyaka 45 ayobora Guine Equatorial.

Biya aheruka kugaragara mu ruhame mu ntangiriro za Nzeri mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa aho yari yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bw’Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation – FOCAC).

Nyuma ntiyongeye kugaragara ari nabyo byazamuye ubwoba mu baturage, ku mbuga nkoranyambaga hatangira gukwirakwizwa ko arwaye.

Ntiyigeze yitabira Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York cyangwa ngo ajye mu nama y’Ibihugu bivuga Igifaransa i Paris.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Ibiro bya perezida byasohoye itangazo rivuga ko Biya afite ubuzima bwiza, byamagana ibihuha bimaze iminsi bivuga ko arwaye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE