CAF yongereye amafaranga azahabwa igihugu kizegukana CHAN 2024 ku kigero cya 75%

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yongereye amafaranga azahabwa igihugu kizegukana Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024), ku kigero cya 75%.
Iri rushanwa rihuza amakipe y’igihugu ku bakinnyi b’abenegihugu bakina imbere mu gihugu (CHAN), riteganyijwe kuba kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025 muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ubuyobozi bwa CAF buyobowe na Perezida Dr Patrice Motsepe, bwazamuye amafaranga azahabwa igihugu kizegukana irushanwa aho bwashyizeho miliyoni eshatu n’igice z’Amadorali y’Amerika avuye kuri miliyoni ebyiri.
Mu kiganiro n’itangazamukuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe, yavuze ko bahisemo kongera amafaranga CHAN ihemba kuko ari irushanwa rifasha mu guteza imbere umupira wa Afurika.
Ati: “CHAN ni irushanwa rikomeye mu iterambere no kuzamuka kw’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Afurika ndetse n’abakinnyi bakiri bato bafite impano kandi rizagira uruhare runini mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika n’amarushanwa ya CAF.”
Agaciro kose k’ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa kiyongereyeho 32%, aho amafaranga yose azatangwa angana na miliyoni 10,4 z’amadolari y’Amerika.
Biteganyijwe ko Tombola igaragaza uko ibihugu bizacakirana muri CHAN 2024 izabera i Nairobi, muri Kenyatta International Convention Centre (KICC) ku wa 15 Mutarama 2025.
Nubwo habura iminsi 23 ngo iri rushanwa ritangire, CAF ntiratangaza ibindi bihugu bibiri bizakina iri rushanwa, byiyongera kuri 17 byamaze kumenyekana.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Senegal itsinze Algeria Penaliti 4-3 nyuma yo kuganya ubusa ku busa mu minota isazwe y’umukino.
