CAF: Sitade Amahoro iri ku rwego rwo kwakira imikino Mpuzamahanga

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko Amahoro Stadium yujuje ibyangombwa bikenerwa mu kwakira imikino mpuzamahanga ya CAF/FIFA.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ndetse na CAF bishyira za sitade mu byiciro bitandukanye, aho icyiciro kiri ku rwego rwo hejuru muri CAF ari icya kane mu gihe icya FIFA ari icya mbere ari na cyo Sitade Amahoro ibarizwamo.
Nyuma y’uko inzobere zivuye muri CAF zisuye Sitade Amahoro mu mpera za Mata 2024, zasanze iri ku rwego rwo hejuru rw’ama Sitade yo kuri uyu mugabane no ku Isi yose, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.
Mu butumwa bageneye u Rwanda biciye muri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, izi nzobere zavuze ko bavuze ko basanze Sitade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga ndetse ko ari imwe muri Sitade nziza kuri uyu mugabane w’Afurika.
Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi Sitade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Sitade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwa remezo bya siporo.
Iyi Sitade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri Sitade mu gihe bari kureba umukino.
Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma yayo.
Iki kibuga mpuzamahanga kikaba gisogongerwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena, ubwo amakipe abiri arusha ayandi gukundwa mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports azahurira mu mukino wa gicuti wiswe “Umuhuro mu Amahoro”.