Cabo Delgado: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Gen Júlio dos Santos Jane, ari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka Maj Gen André Rafael Mahunguane, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni uruzinduko bagize ku wa 30 Ukwakira 2025, aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri icyo gihugu, Maj Gen V. Gatama n’abandi bayobozi bakuru ba RSF, aho babagejejeho ishusho rusange y’umutekano mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda.

Urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no guha ikaze ingabo z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Mozambique ziyobowe na Maj Gen V. Gatama, aho bahageze basimbuye bagenzi babo bari basanzwe bakorera muri Cabo Delgado.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’Ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia, ruvanywe i Pemba, mu gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa mu bihe bizaza.

Yasabye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique gukomeza gukorana neza kugira ngo bazagere ku ntego zabo za gisirikare.

Gen Jane yanagaragaje ubushake bwo gushyigikira inzego z’umutekano z’impande zombi mu kurangiza neza ubutumwa zahawe.

Yanashimye akazi gakomeye Ingabo z’u Rwanda na Mozambique bamaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, anashimira RSF ku ruhare rugaragara yagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE