Byiringiro Lague yatandukanye na Sandvikens IF

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague wakiniraga Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Suède yatandukanye nayo nyuma yo gusesa amasezerano bari bafitanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mutarama ni bwo iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Sandvikens IF yavuze ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ukina anyura ku mpande ku bwumvikane bw’impande zombi baseshe amasezerano.

Iyi kipe yamushimiye ku gihe yari amaze muri iyi kipe ndetse inamwifuruza amahirwe masa mu gihe kizaza.

Byiringiro Lague yari muri iyi kipe kuva muri Mutarama 2023 aho yari yarayisanze iri muri shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Suède.

Muri iyi kipe asizemo undi Munyarwanda yari yaranasanzemo ari we Mukunzi Yannick uheruka no kongera amasezerano nyuma y’uko yari yaranagize ikibazo cy’imvune.

Byiringiro yatangiye gukina ruhago ahereye muri Vision FC, nyuma yerekeza mu Intare FC, mu 2018 azamurwa muri APR FC yitwaramo neza bituma aza kubengukwa na Sandkvens IF.

Byiringiro Lague yatandukanye na Sandvikens IF yo muri Suwede
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE