Byinshi kuri GiveDirectly yahaye ingo 170,000 amafaranga atagira inkurikizi mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubusanzwe abaterankunga bifashisha imiryango itandukanye y’abagiraneza kugira ngo ari yo igena uburyo imiryango ikennye cyangwa abari mu kaga bakwiye kunganirwa binyuze mu mishinga ibabyarira inyungu ishorwamo akayabo katanzwe n’abo bagiraneza.

Ariko imiryango mike ku Isi ni yo yagize igitekerezo cy’ingenzi cyo guha agaciro amahitamo y’abanyantege nke mu buryo bashobora kubyaza umusaruro inkunga bagenerwa. Muri yo harimo Umuryango GiveDirectly wahisemo guhuza abagiraneza n’abo bafasha aho baba bari mu bice bitandukanye ku Isi babaha amafaranga afatika.

Uyu muryango ukorera mu bihugu 11 birimo n’u Rwanda, ukaba utanga amafaranga afatika (cash) ku miryango itishoboye, ikintu kidakunze kubaho ku miryango mpuzamahanga ifasha abatishoboye kuko imyinshi iza ifite imishinga itera inkunga abatishoboye babyaza umusaruro.

Mu Rwanda, kuri ubu ingo 170,000 z’abatishoboye ni zo zimaze guhabwa ayo mafaranga mu Turere 17 tw’u Rwanda, nk’uko byemejwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wakiriye Perezida wa GiveDirectly Rory Stewart, ku wa Kane taliki ya 20 Ukwakira 2022.

Uwamariya na Iyamuremye ni bamwe mu Banyarwanda babonye inkunga kubera GiveDirectly yabahuje n’abaterankunga babaha ubufasha bwabahinduriye ubuzima.

Iyamuremye yavuze ko yumva amakuru bwa mbere ko hari abantu bari gutanga amafaranga atari inguzanyo, byabanje ku mutungura kugeza ubwo na we bamugezeho bakayamuha ndetse bakanamugira inama y’uburyo bwiza yayakoresha akamugirira umumaro.

Ati: “Ntabwo twabyemeraga twaribazaga tuti, umuntu akaza akaguha amafaranga na sogokuru na sogokuruza atarigeze ayaguha? Nta n’ahantu wigeze uyabona mu mutima ngo uyifuze?”

Nyuma yo kuyahabwa ni bwo yemeye ko amafaranga yagenewe nta nkurikizi kandi yamufashije guhindura ubuzima, umutwaro w’ubukene yarimo n’umugore we uroroha.

Ati: “Hari ubuzima twari turimo bubi, bwa buzima bubi ubu twabuvuyemo, igisubizo twarakibonye. Ba bantu na bo rero, batugiriye inama turayikurikiza amafaranga barayaduha nta deni, nta kukuguriza ngo uzabungukira, nta n’uzakurwanya avuga ngo yarakugurije ngo ejo n’umwana wawe azayishyura.  Bayaguha bagufasha mu kibazo ufite cy’ubukene kandi baragira ngo badukure mu bwigunge bw’ubukene.”

Uyu muryango ushimirwa ko ugenera inama abahabwa amafaranga z’uburyo bashobora kuyakoresha ndetse ukanakurikirana uko yagiye atanga umusaruro ku miryango yafashijwe kwikura mu bukene.

Uwahawe amafaranga nta kindi asabwa uretse kumva inama zabo akazishyira mu bikorwa, kandi n’iyo bimunaniye nta nkurikizi n’imwe imubaho.

Umuyobozi wa GiveDirectly Rory Stewart, yagize ati; “Duha amafaranga afatika abantu baba mu bukene. GiveDirectly ni umuryango ufasha abaterankunga nkawe n’undi wese guhereza amafaranga ingo zikennye kurusha izindi ku Isi nta wundi muntu anyuzeho.  Twizera ko abantu baba mu bukene bakwiye guhabwa agaciro ko kwihitiramo uko bakoresha amafaranga mu kunoza imibereho yabo.”  

Kuva mu mwaka wa 2009 uyu muryango utangiye, abagiraneza bamaze gutanga miliyoni 580 z’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 580) yahise agera mu ntoki z’abatishoboye bayakeneye basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 370.

Kuri ubu uyu muryango, ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ukorera mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),  Kenya, Liberia, Malawi, Mozambique, Morocco, Nigeria, u Rwanda, Uganda, USA na  Yemen.

Wizeza abagiraneza ko abakene bahawe amafaranga bayatajyana mu nzoga n’ibindi biyobyabwenge nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ubushakashatsi bwakozwe ku bayahawe bwerekanye ikinyuranyo kuko  bishimiye guhanga udushya tubakura muri bwa bukene butuma bamwe biyahuza ibiyobyabwenge.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abahabwa amafaranga bayifashisha mu kwivuza, kugura amatungo nk’inka, ihene, inkoko, abandi bakishyura amashuri y’abana, bakabona amazi meza, kwigurira ibikoresho bibaha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kwigurira amabati, kuhira imyaka yabo, kugura za moto zikora mu muhanda zikabinjiriza, gutangiza ubucuruzi buciriritse bubabyarira inyungu n’ibindi.

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, Umuryango GiveDirectly usanga kubona amafaranga mu buryo bufatika bituma abantu bakoresha ubwonko bwabo bashaka uko bakwigobotora ikibazo kiruta ibindi bafite, aho baba banatekereza gusezerera ubukene no gutegera abandi amaboko.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Dusengimana Emmanuel says:
Ukwakira 22, 2022 at 7:20 pm

Ahhh natwe muzatugereho

NDAYISABA DAVID says:
Mutarama 2, 2023 at 2:14 pm

dushimiye uwo muryango wabagiraneza give directry

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE