Byinshi ku ruganda rwa gazi ruzuzura rutwaye miliyari 550 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ni uruganda rwitezweho kujya rutunganya nibura metero kibe 990,000 ya gazi ku munsi (40 MMSCFD) aho 35% kugeza kuri 40% by’ingano izajya itunganywa izifashishwa nka gazi yo gutekesha mu gihe ikindi gice kizajya cyifashishwa mu bindi bikorwa birimo inganda no gutwara ibinyabiziga bisimbura lisansi.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, yatangijwe na Minisitiri w’Intebe Dr Édouard Ngirente ku wa Kane, bikaba biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga 530 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 550 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko bitarenze mu mwaka wa 2024 mu Rwanda hazaba hakenewe toni zisaga 240,000 zivuye kuri toni 10,000 zakenerwaga mu 2017.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka 25 n’Ikigo Gasmeth Energy Ltd yo gucukura no gutunganya gazi metani (Gas Methane) ikavamo gazi ishobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi mu mushinga ugamije no kubungabunga ibidukikije no kugabanya umutwaro wa gazi isanzwe itumizwa mu mahanga.

Ni umushinga witezweho guhanga imirimo 1000 kandi 80% by’abazayikora bakaba ari Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko mu myaka ibiri iri imbere, mu Rwanda hazaba hakoreshwa gazi yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu kuko urwo ruganda rwatangiye kubakwa ruzaba rwamaze kubaka ubushobozi bwo gucukura gaz methane rukayibyazamo gazi yo gutekesha, iyo gukoresha mu binyabiziga no mu nganda.

Dr. Ngirente yatangaje ko uru ruganda nirwuzura, Abaturarwanda bazatangira gukoresha gazi ikorewe mu Rwanda, bikazihutisha gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose ndetse binagire uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.

Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024, ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi. Uyu mushinga rero uzagirira akamaro abaturage ba Karongi ndetse n’Abanyarwanda bose uje kongerera imbaraga iyo gahunda twiyemeje nka Guverinoma. Ni inkuru nziza kandi ku baturarwanda twese ko mu gihe kiri imbere, uru ruganda nirumara kuzura, tuzabasha gukoresha gazi yacukuwe mu gihugu cyacu. Iyo gazi kandi izanifashishwa mu nganda, mu mashuri no mu bigo bya Leta bizaba bikeneye gukoresha gazi.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzafasha kugabanya ibiciro bya gazi bihora bizamuka kubera ko u Rwanda rusanzwe rutumiza gazi rukeneye mu mahanga, ndetse ni n’inkuru nziza kuko iyo gazi izagira uruhare rukomeye mu kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku mashyamba mu kurengera ibidukikije.

Ikirenzeho ni uko mu gucukura iyo gazi itandukanywa n’amazi bizagabanya ibyago byagaragajwe n’ubushakashatsi ko ishobora gusandara ikangiza Akarere k’Ibiyaga Bigari kose bitewe n’uko ituranye n’ibirunga bikiruka kugeza n’ubu.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr. Erneste Nsabimana yatangaje ko uru ruganda ruzatunganya nitangira gukoreshwa, u Rwanda rutazongera kugira ibibazo byo kuyitumiza hanze biruhenze.

Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza kubona abandi bashoramari binjira mu mishinga yimakaza iterambere ry’ingufu zitangiza ibidukikije ari na yo mpamvu yashyizeho amahirwe anyuranye ku bifuza gushoramo amafaranga yabo mu kubyaza umusaruro ingufu zisubira.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE