Byinshi ku modoka ya ‘2025 Toyota Starlet Cross’ yamurikiwe i Kigali

Uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Toyota, Ishami ry’u Rwanda (Toyota Rwanda) rwamuritse imodoka ifite ikoranabuhanga ridasanzwe aho yitezweho gufasha abayikoresha kuzigama lisansi no kubafasha mu ngendo kuko yihuta cyane.
Ni imodoka yamurikiwe i Kigali tariki ya 30 Mutarama 2025, ikozwe mu buryo bubereye amaso ndetse ikaba ifite ikoranabuhanga rigezweho rifasha abayigendamo kunyurwa n’ingendo bakora.
Manege Alphonse ukuriye ishami rishinzwe gucuruza ibinyabiziga muri Toyota Rwanda yabwiye itangazamakuru ati: “Ni imodoka zo mu bwoko bwa (Sport Utility Vechiles/ SUV), ziba zizamutse kandi zihuta.”
Manege asabanura ko ari imodoka yihuta kandi ifite imbaraga, moteri yayo yaragabanyijwe ifite imbaraga za ‘1.4 Lilter cylinder’, ikaba ari toya kandi ifite imbaraga. Iyo moteri ibaye ntoya igira inyungu yo kunywa bike ugeranyije n’ibindi binyabiziga,.
Yavuze ko urwo ruganda rwiyemeje kugura ibinyabiziga binywa lisansi nkeya kuko mu minsi ishize na bwo rwashyize hanze indi modoka yo mu bwo bw’ivatiri na yo itanywa lisansi nyinshi.
Manege avuga ko ibikoresho byazo biboneka hose kandi mu gihe igize ikibazo hari abakanishi babizobereyemo, Toyota Rwanda Ltd ifite bashobora guhita bayikora.
Iyi mikorere ya moteri, ituma byoroshya imigendere y’imodoka mu mihanda myiza ariko ikaba yanahangara imihanda mibi yo mu Rwanda.
2025 Starlet Cross ifite ubugari bwa metero 1,76, uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa metero 1,55 mu gihe ubwo kuva imbere ujya inyuma ari metero 3,99.
Intera iri hagati y’amapine y’imbere n’inyuma ni metero 2,52, mu gihe yose muri rusange nta mizigo cyangwa abantu bayirimo, ipima ibiro 1.005.
Iyi modoka ifite ’airbags’ mu myanya yaba iy’imbere n’inyuma no mu miryango, zifasha mu kugabanya ingaruka z’impanuka.
Ifite uburyo bwa ‘anti-lock braking system- ABS’, butuma amapine adahita yifunga mu gihe habayeho gufata feri guhutiyeho, bikorohereza umuyobozi wayo kuyigenzura mu buryo bwiza.
2025 Starlet Cross ifite ikoranabuhanga rya ‘hill-start assist’, rifasha imodoka kudasubira inyuma iyo ihagurutse ahantu hazamuka cyane. Amapine yayo ni pouce 16.
Kuyatsa ntibikenera urufunguzo kuko hifashishwa ’bouton’.
Bitewe n’ihindagurika ry’agaciro k’idolari izi modoka zirangurwamo, ibiciro bigenda bihinduka, ariko ubwo yamurikagwa yari ifite agaciro k’ari hagati ya miliyoni 43 na miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku bakenera gusuzuma izi modoka mbere yo kuzigura [test drive], burimo kunyura ku rubuga rwa Toyota Rwanda, ugahitamo umunsi cyangwa ugahamagara kuri 0788314072.
Toyota Rwanda ivuga ko izo modoka zigenewe abantu bose cyane cyane abakozi ba Leta y’u Rwanda, imiryango itari iya Leta, Ambasade ziri mu Rwanda n’abandi bazikeneye.
Urwo ruganda rukorera mu Mujyi wa Kigali muri Karuruma, rukaba rufite n’amashami hiryo no hino muri uwo mujyi.
Toyota Rwanda icuruza imodoka mu Rwanda no mu bihugu bituranye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Burundi, Sudani y’Amajyepfo n’ibindi.


