Byinshi ku ikoranabuhanga rifasha mu gutanga ibyangombwa mu Rwanda

Nyuma y’uko bigaragaye ko kubona ibyangombwa byo kubaka byarangwagamo amanyanga,ibyuho bya ruswa n’ubundi buriganya, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kigaragaza ko urubuga ‘Kubaka.gov.rw’ rwaje ari igisubizo ku bibazo byarangwagamo.
RISA ivuga ko kwisabira ibyangombwa bitagoye kuko buri wese ufite telefone cyangwa mudasobwa yabyikorera kandi ari uburyo bwizewe kuko bwahuje sisitemu zitandukanye ziba zibitse amakuru yizewe.
Sebera Antoine, Umuyobozi ushinzwe Guhanga Ibishya muri RISA, avuga ko iryo koranabuhanga ryahuje sisitemu zirimo iz’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro (RRA), Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu(NIDA) n’ibindi bifite amakuru yizewe kugira mu kwimakaza umutekano usesuye.
Ati: “Burizewe kandi bwahuje sisitemu zitandukanye kugira ngo twubake sisitemu yacu irimo umutekano usesuye. Ntabwo bisaba ibintu byinshi kugira ngo urubuga urukoreshe ni ugukoresha mudasobwa cyangwa telefone zigendanwa ukajya ku rubuga ukandika ijambo kubaka.gov.rw.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko urwo rubuga rwaje gukemura ibibazo bitandukanye byagaragaraga kuko nubwo hari uburyo bwari busanzweho bwo gusaba bwa ‘BPMS (Building public management system) ariko bwarimo ibyuho.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, avuga ko nubwo BPMS yatumaga umuntu amenya aho asabira n’aho akurikiranira dosiye ariko byagaragagaye ko hari ibyadindiraga, nko kureba ibibazo biri mu misoro, uburiganya bw’Abenjenyeri n’abubaka, ruswa n’ibindi.
Yagize ati: ”Byagiye bigaraga ko serivisi yari itaranoga neza cyane cyane ko hari byinshi umuntu asabwa nko kugaragaza ko udafitanye ibibazo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, kubaka mu butaka bwawe cyangwa niba bihura n’igishushanyo mbonera.”
Avuga ko ubu buryo bushya bwakemuye ibyo bibazo.
Ati: “Uyu munsi sisitemu ni yo ihita ireba ko icyo usabye gihuye n’igishushanyombonera ugiye gukoreraho.
Wasangaga umuntu ava hano akajya kuri RRA ariko uyu munsi ni sisiteme ireba.”
Akomeza avuga ko hari aho umuntu yashoboraga gusaba icyangombwa cyo kubaka ku butaka butari ubwe, cyangwa nyirabwo atabyemeye kuko byasabwaga gusa na Engenyeri.
Ati: “Ariko uyu munsi sisitemu irabanza ikareba icyangombwa cy’ubutaka ikareba nyiracyo ikajya muri sisitemu za RURA igafata nomero ye ya telefoni ikamwoherereza ubutumwa akabanza akabyemeza.”
Dr. Gasore yongeyeho ko byakuyemo icyuho cy’Abenjenyeri batabifitiye uburenganzira kuko bashoboraga no gukoresha impapuro bacuze cyangwa babonye mu bundi buryo.
Avuga ko iyo sisitemu yahuje umuyoboro wo kubaka n’uw’urugaga rw’Abenjenyeri ku buryo utujuje ibisabwa atashyiramo uruhushya.
Avuga ko ikigamijwe ari ukoroshya no kwihutisha gahunda abaturage bakabona serivisi byihuse.
Minisitiri Dr. Gasore yemeza ko nta muntu uzongera kwitwaza ko ubutaka bwe yabukorewemo ibitarabugenewe ngo kuko atamenye amakuru kuko iyo sisitemu irimo amakuru yose umuturage akaneye.
Ati: ”Umuntu ufite icyangombwa cy’ubutaka ajyaho agaashyiramo nomero bagahita bamubwira ngo aho hantu hagenewe iki. Nta kindi cyuho cyo kuvuga ngo sinarinzi ibihagenewe nubatse ibitemewe, kuko ibyo umuntu ashobora gukenera byose birimo. Harimo kubaka, gusana, gusenya, kuvugurura n’ibindi.”