Bwiza na Dj TOxxyk bongerewe mu gitaramo cya John Legend

Umuhanzi Bwiza Emerance na DJ Toxxyk bongerewe mu bazataramira abazitabira igitaramo cya John Legend muri BK Arena.
John Legend azataramira i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 21 Gashyantare 2025.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gitegurwa n’Umuryango Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, afatanyije na Dave Free n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
John Legend itegerejwe i Kigali n’umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B mu 2006, yasohoye alubumu ye ya kabiri yise ‘Once again’ byari mbere y’uko mu 2008 asohora iya gatatu yise ‘Evolve’ na ‘Wake up’ yakoze mu 2010.
Mu 2013 uyu muhanzi yasohoye alubumu yise ‘Love in the future’ mbere y’uko mu 2016 asohora indi yise ‘Darkness & Light’ naho mu 2018 akaba yarasohoye iyitwa ‘A Lendary Christmas’.
Amaze kwegukana ibihembo by’umuziki (Awards) 36 yatwaye birimo Grammy Awards 12, BET Awards eshatu n’izindi.
Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo All of me yarebwe n’abarenga miliyari 2, Love me now na Tonight yakoranye na Ludacris n’izindi.
Ku nshuro ya mbere mu 2023, iki gitaramo cyitabiriwe n’umuraperi w’umunya Amerika Kendrick Lamar.

