Bwiza ahatanye mu byiciro bitanu by’ibihembo muri AAEA

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi Bwiza Emerance uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda yatangajwe mu bahanzi bazahatamira ibihembo bya Africa Arts Entertainment Awards 2025.

Ni bimwe mu byo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga tariki 4 Gashyantare 2025 abagaragariza ko ari mu bazahatana bityo akeneye gushyigikirwa.

Bwiza yagaragaje ko azahatana mu byiciro bitanu birimo umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Female arts of the year in East Africa), Umwanditsikazi w’indirimbo w’umwaka (Female Song writers of the year in East Africa), Umuhanzikanzi w’u mwaka mu Rwanda, Indirimbo ye Best Friend yafatanyije na The Ben nayo izahatana mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza mu Rwanda ikaba izanahatana mu cyiciro cy’indirimbo abahanzi bafatanyije y’umwaka.

East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA), ni ibihembo bihabwa abanyamuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu gushyigikira iterambere ryabo ku mugabane w’Afurika no ku Isi muri rusange. 

Ibi bihembo bisanzwe bitangirwa mu gihugu cya Kenya, aho umwaka ushize abahanzi nyarwanda barimo Alliah Cool, Muyoboke Alex, Israel Mbonyi, The Ben, Noopja n’abandi begukanye ibihembo bitandukanye mu byiciro bari bahatanyemo.

Bwiza yatangaje ko yemejwe nk’umuhanzi uzahatana muri EAEA mu gihe yitegura kumurika Album ye ya kabiri Yise ‘25 Shades’ aho azayimurikira mu Bubiligi tariki 08 Werurwe 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE