Bwa mbere mu Bwongereza hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga ririnda kurarira

Ku nshuro ya mbere mu Bwongereza hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga rya ‘Semi-Automated Offside Technology’ rishinzwe gukemura ikibazo cyo kurarira, rizakoreshwa mu irushanwa rya FA Cup.
Ku wa Kane, tariki 13 Gashyantare 2025, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), ryemeje ko ‘Semi-Automated Offside Technology’ igiye gutangira gukoreshwa muri iki gihugu bihereye ku mikino ya FA Cup igeze mu ijonjora rya gatanu.
Ubusanzwe hakoreshwaga VAR mu gukemura aya makosa, aho abari mu cyumba cyabugenewe, barebaga igihe umupira waviriye ku kirenge cy’uwawutanze, aho myugariro yari ahagaze ubwo waterwaga, ndetse n’aho rutahizamu watsinze yari ahagaze, bakabona gufata umwanzuro.
Kuri ubu hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga rya Semi-Automated Offside Technology’, ryakoresheje bwa mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Ibi byose bigiye kujya bibera icyarimwe, hamenyekane niba umukinnyi yari yarariye cyangwa ataraririye, kuko rizajya rikurikirana umukinnyi n’umupira icyarimwe.
Ibikenewe byase kugira ngo iri koranabuhanga rishoboke byararangiye, dore ko ku bibuga 20 byo mu Bwongereza hashyizwemo camera zizajya zifashishwa.
Imikino ya FA Cup izakinwa tariki 1 Werurwe 2025, ubwo hazaba imikino irimo uzahuza Manchester United na Fulham, Manchester City na Plymouth, Aston Villa na Cardiff City, Crystal Palace na Millwall, Bournemouth na Wolves, Newcastle na Brighton, Nottingham Forest na Ipswich ndetse na Preston izakina na Burnley.
