Butera Knowless yishimiwe mu gitaramo yakoreye muri Uganda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Butera Knowless yishimiwe cyane n’abatuye umujyi wa Kampala mu gitaramo yaraye akoreye muri Nomad bar and grill.

Muri icyo gitaramo Knowless yatangiye aririmba indirimbo zirimo Hobe Hobe, Uzitabe aherutse gushyira ahagaragara, Naraye ndose ya Kamariza zose zishimiwe n’abitabiriye igitaramo kubera ko bari biganjemo Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Mu gice cya mbere cy’igitaramo Knowless yaririmbye Nzaba mpari indirimbo ye imaze imyaka itanu, asoreza ku zirimo one Love, winning team, Baramushaka, ko nashize, na Teamo yakoranye na Roberto zose zahagurukije benshi bakabyinana na we.

Muri icyo gitaramo Knowless yavuze ibigwi Vampino bakoranye indirimbo bise ‘Byemere’, amwakira ku rubyiniro maze bafatanya kurushaho kuryoshya ijoro ku bitabiriye igitaramo.

Knowless ataramiye i Kampala, nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute, cyabereye muri Leta ya Colorado.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE