Burna Boy yabwiye abakunzi be ko azabyara igihe azabonera umwanya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi w’umunyanijeriya, Damini Ogulu, uzwi ku izina rya Burna Boy yabwiye abakunzi be ko atiteguye kuba Ise w’umwana, kugeza igihe azabonera umwanya, nk’uko benshi bakunze kubyibazaho.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 avuga ko atarashobora kubona umwanya wo kuba yaba hafi y’abana no kuba yabaha uburere bakwiye. 

Yabigarutse mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rubuga rwe rwa Instagram, hakabonekamo umubaza impamvu ku myaka afite atarabyara nk’ibindi byamamare.

Mu kumusubiza yamubwiye ko azabyara igihe azaba atuje kandi akazabikora afite uwo bashyingiranywe mu buryo buzwi n’inshuti n’imiryango.

Yagize ati: “Ese ubona uko ababyeyi banjye bankunda. Sinzigera na rimwe nzana umuntu ku Isi kugeza igihe nzumva ntuje kandi nshobora kubona umwanya uhagije wo kumuba hafi bya buri munsi.”

Arongera ati: “Numva abana banjye bakwiye  byose byanjye, kandi ababyeyi banjye banyeretse urugero nizere ko ubyumva, uko nakuze mbabona hafi yanjye bombi sinatuma umwana wanjye atabona urukundo rw’ababyeyi bombi.”

Agaruka ku byo benshi bakunze kumwibazaho ashobora kuba afite uburwayi butuma atabyara yabihakanye yivuye inyuma.

Ati: “Iyo mbonye ibyo abantu bakunze kumvugaho by’uko nshobora kuba ntabyara mbifata nk’ibidafite umumaro, reka tuvuge ko ari n’ukuri, ese bibuka ko hari icyo bita IVF? Ariko ibyo ntibinshishikaje kuko ibivugwa si ukuri.”

Burna Boy aravuga ibi mu gihe hashize iminsi mike ahaye nyina umubyara impano y’imodoka ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore (Mother’s Day), ibintu byakiriwe neza n’abakunzi be.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE