Burna Boy akomeje kugorwa no kumenya idini y’ukuri

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Burna Boy, yagaragaje uburyo yazengurutse mu madini akanasoma ibitabo by’iyobokamana ariko akomeje kugorwa no kumenya idini y’ukuri.

Mu kiganiro Burna Boy yagiranye na Playboymax, yasobanuye ko uko arushaho kwiga no gusoma ibitabo by’amadini ashaka gusobanukirwa, ariko ari nako arushaho kujijwa.

Yagize ati: “Nakuze ndi Umukirisito, hanyuma ndahindura njya mu Idini ya Isilamu. Ni nko kuvuga ngo nabyize byose, ariko ndacyashaka kumenya ukuri ku bijyanye n’idini y’ukuri. Ariko uko ndushaho gukora ubushakashatsi, ni nako ndushaho kujijwa.”

Burna Boy yongeyeho ko urugendo rwe rwo gushaka ukuri mu bijyanye n’iyobokamana rugikomeje, kandi azatuza amenye ukuri.

Si Burna Boy wenyine ugize umuhate wo gushakisha imyemerere ya nyayo kuko umuhanzi 9ice na we aherutse gutangaza ko yahinduye ava mu Bukirisito ajya mu idini rya Ifa nyuma yo guterwa n’imyuka mibi bigatuma amara mu bitaro amezi atandatu.

Ifa ni imyizerere ishingiye ku mico yo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane cyane abatuye muri Yoruba. Ifa ikoresha uburyo bw’ibimenyetso, amagambo n’imyandikire kugira ngo itange umuyoboro uhamye ku bayoboke bayo.

Burna Boy yagaragaje uko akomeje kuyoberwa idini y’ukuri
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE