Burkina Faso: Uwari Perezida yemeye kweguzwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Lt Col Paul-Henri Damiba wakorewe Kudeta (Coup d’Etat) ku wa Gatanu, w’icyumweru gishize,  yemeye kurekura ubutegetsi nta yandi mananiza.

Kuri ubu Burkina Faso iyobowe na Capitaine Ibrahim Traoré

waje no kwakira ubwegure bwa Lt Col Paul-Henri Damiba, nyuma akaba yaniyerekanye bwa mbere mu baturage.

Lt Col Paul-Henri Damiba  yemeye ko yeguye nubwo atari we wabyitangarije ku ikubitiro kuko byatangajwe n’abayobozi b’amoko n’amadini anyuranye yo muri icyo Gihugu (Leaders Coutumiers).

Ubwegure bwa Lt Col Damiba gukurikiye ibikorwa byibasiye Ambasade y’u Bufaransa n’ibindi birango byabwo muri Burkina Faso, babushinja kumuhisha abayobozi b’amadini n’ab’amoko anyuranye muri Burkina Faso.

Abo bayobozi mu itangazo basomye hagaragaramo ko Lt Col Damiba  yeguye agamije kugabanya ingaruka zashoboraga kuba ku bantu no ku bikorwa remezo iyo atemera kurekura ubutegetsi.

Lt Col Damiba yasabye ibintu birindwi bigomba kubahirizwa, harimo kumumenyera umutekano, kwemera gukomeza inzira y’ubwiyunge, no kwemera ko ubutegetsi buzasubizwa abasivile mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni inshuro ya kabiri mur Burkina Faso habaye Kudeta mu gihe kitageze ku mwaka kuko muri Mutarama 2022, Lt Col Damiba ari bwo yahiritse ku butegetsi Roch Kaboré amushinja ko yananiwe guhangana n’imitwe ya kiyisilamu ihungabanya umutekano ikanica abantu .

Kuri iki Cyumweru, Capt. Ibrahim Traoré ari mu modoka y’intambara, yiyeretse abaturage bo mu Murwa Mukuru Ouagadougu, akaba yari arinzwe cyane, ariko abaturage benshi bamugaragarije ko bari kumwe na we kandi ko bamushyigikiye.

Capt. Traoré yuyereka abaturage bo mu Murwa Mukuru wa Burkina Faso
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE