Buri wese ashishikarizwa gutera ibiti by’imbuto bikunganira imirire

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yasabye Abanyarwanda bose gutera ibiti by’imbuto kuko bigira uruhare mu kunganira imirire.
Ni ubutumwa yatanze ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024.
Yagize ati: “Ndashishikariza buri Munyarwanda gutera ibiti by’imbuto. Twifuza ko mu ngo haba ibiti by’imbuto byiganje, ndetse no ku mashuri hari kongerwa ibiti by’imbuto kugira ngo byunganire gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri.”
Minisitiri yongeyeho ko impamvu iyi gahunda yongeye kubera mu Ntara y’Iburasirazuba ari uko hari ibiti n’amashyamba make cyane muri iyo ntara.
Yagize ati: “Intara y’Iburasirazuba
ikunze kugira imvura nke. Kugira ngo imvura yiyongere mu bihe biri imbere, birakenewe kongera ibiti n’amashyamba, yaba ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’amashyamba.”
Ibi Minisitiri yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa 10, ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2024-2025, bukaba byabereye mu Karere Rwamagana, mu Murenge wa Munyaga kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024, aho hatewe ibiti bisaga ibihumbi 25.
Byongeye kandi, One Acre Fund Rwanda yizihije igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 100 mu gihugu hose.
Uyu mwaka, u Rwanda rufite intego yo gutera ibiti miliyoni 65 kugira ngo harusheho kongera amashyamba, guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe, kurinda imigezi, no kongera urusobe rw’ibinyabuzima.
Insanganyamatsiko igira iti, “Tera igiti, Ukibungabunge, Urengere isi”.


