Buri Munyarwanda asabwa kugira uruhare mu kurandura SIDA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Intego y’u Rwanda yo kurandura SIDA muri 2030 irashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda ya “95 inshuro 3”.

Ni ukuvuga ngo muri miliyoni zisaga 12 z’Abanyarwanda, nibura 95% by’abantu banduye babashe kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA, 95% by’abo bipimishije bagasanga baranduye bafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, 95% by’abo bafata imiti igabanya ubukana babashe kugira ubudahangarwa bw’umubiri ku rwego rwo hejuru ku buryo umuntu agira ubwirinzi bujya gusa neza n’ubw’udafite virusi itera SIDA.

Ibi bigabanya ibyago by’uko uwanduye yakwanduza mugenzi we mu gihe baba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Umuryango Nyarwanda ufasha mu kurwanya SIDA, ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu (ANSP+), urakangurira buri Munyarwanda kugira uruhare mu rugamba rwo kurandura SIDA.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mukasekuru Deborah  Umuhuzabikorwa wa ANSP+  yagize ati: “Tuzi neza ko intego y’Isi ari uko muri 2030 SIDA tuzaba twayiranduye burundu, ibyo birasaba imbaraga za buri  wese, buri Munyarwanda agomba kugira itafari ashyiraho kugira ngo icyo kivi tuzacyuse”.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, uyu muryango wahuguye abaganga, abanyamakuru n’abari mu byiciro byihariye (barimo abakora uburaya n’ abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura iriya virusi), bagaragarizwa uruhare bafite  mu rwego rwo kurandura kiriya cyorezo.

Agaruka kuri  aya mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye mu Mujyi wa Kigali, Mukasekuru yagize ati: “…abakora kwa muganga, abanyamakuru, abahagarariye abari  muri biriya  byiciro byihariye n’abakangurambaga babo b’urungano, ibyo byiciro byose twabihuje, twaganiriye ku kongera ingamba mu kurwanya SIDA. Twaganiriye ku kurwanya akato, gukangurira bagenzi bacu kwitabira gahunda zo kwa muganga, ikindi kijyanye n’aba bakora kwa muganga bitabiriye amahugurwa twabakanguriye guha serivisi nziza abari muri biriya byiciro byihariye bajyayo, ntibabahe akato”.

Yakomeje avuga ko abanyamakuru babakanguriye gukora inkuru zidatanga akato kandi bakanabikangurira bagenzi babo, no gukangurira buri Munyarwanda guhagurukira kurwanya SIDA kugira ngo iranduke burundu.

Ati: “Iyo umuntu ahawe akato, nk’uko byagiye bigarukwaho mu buhamya bwatanzwe, akato gashobora kuviramo umuntu kwiyahura, akiyanga, umuntu wahawe akato ntaba agikora ngo yiteze imbere”.

Mukasekuru yanakanguriye abagize ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kumva ko  bafite inshingano zo kurinda abandi.

Ati: “Ni inshingano z’abafite virusi itera SIDA kurinda Abanyarwanda, kubera ko uwo arinda ni we ejo uzaba umukwe we, umukazana we… Iyo urebye SIDA usanga ari uruziga rwisubiramo, kuba uwanduye agize uwo arinda aba arinze sosiyete yose muri rusange, tubakangurira rero kwirinda kwanduza”.  

Bamwe mu bahuguwe bavuze ko bishimiye  ibiganiro byahuje biriya byiciro byose, aho basangiye ibitekerezo ku nzitizi zihari zashakirwa umuti bityo ntizikome mu nkokora gukumira ubwandu bushya.

Djihad umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga(Social media influencers) yagize ati: “Aya mahugurwa adufitiye akamaro kanini kuko turimo kuganira ku bijyanye na Virusi itera SIDA, haba utayirwaye cyangwa uyirwaye hari ubuvugizi azagenda akora muri bagenzi be”.

Ku bijyanye no gukomeza umurongo wo kurandura SIDA, yavuze ko hari imbogamizi zikwiye gukurwaho zirimo kuba bamwe mu bantu bafite virusi itera SIDA batarabasha kwiyakira, hari abagera ku miti igabanya ubukana bwa virusi bibagoye n’uburyo bw’imibereho mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Hakenewe ubukangurambaga, ubuvugizi no kumva ko abafite virusi itera SIDA badafite amikoro  habaho gahunda yo kubafasha mu buryo bw’imibereho, mu buryo bwo kugera ku bigo nderabuzima biboroheye no kubashishikariza kwiyakira, no kubakangurira kutanduza abandi”.

Mukamuganga Henriette uhagarariye indangamirwa, yavuze ko ubumenyi yungutse mu birebana no gufata imiti neza, kwirinda kwandura no kwanduza Virusi itera SIDA n’ibindi, afite inshingano zo kubikangurira abo ahagarariye.

Kanyoni Florence ukora  muri serivisi ishinzwe  abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA mu Kigo Nderabuzima cya Biryogo, ashingiye ku byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura, yagize ati: “ Muri biriya byiciro byihariye usanga ari ho hari imibare iri hejuru y’abanduye iriya virusi”.

Yongeyeho ati: “Birasaba ingamba zo kurandura iyi virusi, birasaba ubukangurambaga buhoraho, kubigisha kwirinda kuko bugarijwe, abenshi bajyamo (bajya mu buraya)kubera impamvu zitandukanye. Ingamba ni ukubanza ukamenya umuzi ukamenya n’uburyo wafasha umuntu kuva muri icyo cyiciro. Ntabwo ari akazi koroshye wakora rimwe kuko nk’iwacu tumaze imyaka myinshi dukorana n’abo bakora uburaya, ariko iyo ufashije umwe cyangwa babiri ukabona hagize uvamo nko mu myaka ibiri, twebwe tubyita ko hari icyo tugezeho. Ntabwo ducika intege kuko kwigisha ni uguhozaho”.

Umuryango ANSP+ ukorera mu gihugu hose, ufite  amashyirahamwe ukurikirana agera ku 168, agizwe ahanini n’abakora uburaya n’ibindi byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, abakoresha ibiyobyabwenge n’abatishoboye, bakabafasha  gukora  imishinga iciriritse  bishyize hamwe kugira ngo biteze imbere. Byagiye bigaragara   ko abo bagiye mu buraya kubera ibibazo iyo babonye ubafasha bashobora kubuvamo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE