Burera: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside rukimakaza Ndi Umunyarwanda

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abashyinguwe mu Rwibutso rwo mu Murenge wa Rusarabuye, Akarere ka Burera Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred yifatanije n’Abanyaburera asaba urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo; bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
kuko niyo shingiro ry’ubumwe bw’abanyarwanda.

Minisitiri Gasana yagize ati: “Igihe kirageze ko dukorera mu ngata ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi, natwe tugahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho, gusigasira ubudasubirinyuma, ubumwe n’ubwiyunge tugezeho.
Rubyiruko rwacu, aho igihugu kigeze murahabona nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe abagize uruhare mu kuyihagarika, bari urubyiruko nka mwe ni mwe turagije uru Rwanda, u Rwanda rw’ejo iterambere ryarwo mugomba kurisigasira, ibyagezweho mugomba kubibungabunga, kuko twe turimo kubyina tuvamo”.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Burera, babwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kumva impanuro za Minisitiri w’Umutekano biteguye guhangana n’uwahirahira ngo arazana amacakubiri mu Banyarwanda agamije kongera gukora Jenoside mu Rwanda; no gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi.

Dusabimana Pacific wo mu Murenge wa Gatebe yagize ati: “Twebwe nk’urubyiruko twiteguye guhangana n’abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko twebwe ubu twavutse nyuma yayo twasanze u Rwanda rutekanye, Abanyarwanda babanye neza nta rwikekwe. Ubu rero twiteguye guhangana n’abavuga nabi u Rwanda cyane ko n’abaruvuga nabi akenshi babinyuza ku mbuga nkoranyambaga harimo za yutubi basiga isura mbi igihugu cyacu”.

Muhawenimana Adeline avuga ko nta kintu atazakora mu bushobozi bwe ngo arengere u Rwanda
Yagize ati: “Abavuga nabi u Rwanda rwacu, uburyo bakoresha twese turabuzi ni ikoranabuhanga ribageza ku mbuga nkoranyambaga natwe hano twateye imbere muri ryo; ubu rero barajya bavuga tubanyomoze, mu mbaraga zanjye zose n’ubwenge niyemeje guhangana n’uwo ari we wese urota kongera kugarura u Rwanda mu icuraburindi.” Yongeyeho ati: “Ubu igihugu cyacu kiratekanye Imunyarwanda ntabazwa ubwoko nk’uko njya numva ngo mu ndangamuntu habaga handitsemo ubwoko, umuntu kujya mu Karere k’igihugu cye akaka rurwandiko rw’inzira ntabyo dukeneye, dushaka amahoro n’ubumwe mu gihugu cyacu birambye”.

Abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rusarabuye , ni abakomokaga mu byahoze ari Komini za Nyamugari, Cyeru na cyungo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE