Burera: Umuhanda Base-Butaro-Kidaho ugeze kuri 54 % wubakwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) bwatangaje ko umuhanda wa kaburimbo wa Base-Butaro-Kidaho ureshya n’ibilometero 63 ugeze ku kigero cya 54% wubakwa, ndetse imirimo ikomeje kugenda neza ku buryo utanga icyizere cyo kurangira vuba nk’uko byari byitezwe.

Uyu muhanda watangiye kubakwa mu mwaka ushize wa 2024, nyuma y’imyaka 10 yari ishize Perezida wa Repubulika Paul Kagame awemereye abaturage bo mu Karere ka Burera.

Uyu muhanda uhuza Uturere twa Burera na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ubonwa nk’uw’ingenzi cyane kuko uzafasha benshi koroherwa no kugera ku Bitaro Bivura Kanseri bya Butaro ndetse no kuri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (University of Global Health Equity/UGHE).

Ibyo bikorwa remezo biherereye muri Butaro byose ni umusingi ukomeye mu iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bityo akaba ari ahantu bizorohera kugerwa n’abanyeshuri, abanyamwuga n’abarwayi baturutse mu bindi bice by’u Rwanda no mu bihugu by’Afurika.  

Uwo muhanda biteganywa ko uzuzura utwaye miliyari 96 na miliyoni zisaga 733 z’amafaranga y’u Rwanda, ni umushinga witezweho kuzafasha abaturage n’ubukungu bw’Akarere ka Burera n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange.

Ubuyobozi bwa RTDA buhamya ko bugeze kure imirimo yo kubaka bushya umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho hashyirwamo kaburimbo utazoroshya ubuhahirane n’utwo Turere tubiri gusa ahubwo ko uzanagira n’uruhare rukomeye mu gufasha iterambere ry’abaturage bakora ubushabitsi bwambukiranya imipaka.

Uyu muhanda kandi uzazamura ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa ku kiyaga cya Rulindo n’icya Burera, ndetse ube n’ingirakamaro mu bucuruzi bwambukiranya umupaka kuko ukomerezaho uwa Base-Kirambo-Butaro-Cyanika.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINIFRA), na yo ivuga ko uyu muhanda uzagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere kuko uzafasha mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abaturage na serivisi ndetse no kurushaho kunoza imibereho y’abaturage bawuturiye.

Ku baturage bo mu Majyaruguru, ni ibyishimo kuri bo kuko uyu muhanda ugiye kubafasha kugabanya igihe bamaraga mu ngendo zibahuza n’ibindi bice by’Igihugu ndetse n’amafaranga bazitangagaho.

Ibyo bizatuma barushaho kugera ku masoko yagutse, serivisi zitangirwa mu bindi bice by’Igihugu ndetse n’ubuvuzi bwo ku rundi rwego.

Mu kubyaza umusaruro uyu muhanda bamaze igihe kinini bategereje, abaturage bahamya ko batangiye kubaka inzu z’ubucuruzi hafi yawo, no kuvugurura izo batuyemo mu rwego rwo kurushaho kuzijyanisha n’iterambere rubagezeho.

Abo baturage bavuga ko uretse kuba batangiye gukoza imitwe y’intoki ku gusirimuka n’irindi terambere rishingira ku muhanda wa kaburimbo, bamwe muri bo babonye akazi mu mirimo yo kuwubaka, abandi bahabwa ingurane zabahinduriye ubuzima.

Uyu muhanda uratanga icyizere cyo kuzura vuba
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE