Burera: Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka yari itwaye amabalo 8 ya caguwa

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 23, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ishami ryayo mu Karere ka Burera; ivuga ko yafashe imodoka ifite pulake RAD363U itwaye magendu igizwe n’amabalo 8 y’imyenda ya caguwa, byamenyekanye biturutse mubikorwa byo kurwanya magendu ndetse n’amakuru Polisi yahawe n’abaturage ko hari imodoka itwaye magendu.

Polisi ivuga ko ikimara kumva ko hari amakuru avuga ko hari imodoka itwaye magendu yahise yihutira gushakisha  iyo modoka irayikurukirana hose maze iyifatira mu Mudugudu wa Bugeme, Akagali ka Muhotora mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera ifata abagabo 3  bari  mu modoka Jeep Hyundai RAG363U ipakiye amabaro 08 y’imyenda ya caguwa.

Iyo magendu ngo bakaba bari  bayivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bayijyanye i Kigali, bakaba  bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro (Police Station Butaro), aho magendu  yashikirijwe Abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) kimwe n’imodoka ifungiye kuri Police Station Butaro bikaba biteganyijwe ko izacibwa amande nk’uko amategeko abiteganya.

Police y’u Rwanda ivuga ko ishimira  abaturage batanze amakuru inashishikariza Abanyarwanda gufatanya kurwanya ubucuruzi butemewe, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  SP Jean Bosco Mwiseneza abivuga.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi kuko ari icyaha cyo kunyereza umusoro kandi ariho iterambere ry’Igihugu rishingiye, turaburira abishora mu bikorwa byo gutunda no gucuruza magendu kubireka kuko bitazabahira amayeri bakoresha yaratahuwe.”

SP Mwiseneza akomeza avuga ko Polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Ngo akaba ari yo mpanvu abo bose bishora muri ibyo bikorwa bigayitse bakwiye kubireka burundu ngo kuko bitazabahira.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 23, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
KWIZERA Jean de Dieu says:
Gashyantare 24, 2025 at 6:42 am

Mukomereze aho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE