Mufite igihugu cyiza cyavuye ahakomeye- Minisitiri Dr. Bizimana abwira Imbuto Zitoshye

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yamenyesheje abitabiriye Itorero Imbuto Zitoshye ko bafite igihugu cyiza ariko cyavuye ahakomeye, asaba urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zakibohoye ziri mu kigero cy’imyaka nk’iyabo.

Yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iryo torero rigizwe n’abanyeshuri 253 barangije amashuri yisumbuye bahabwa ubufasha mu kwiga binyuze mu mushinga Edified Generation w’Umuryango Imbuto Foundation.

Abo banyeshuri bitegura kujya muri za kaminuza zinyuranye bagiye kumara icyumweru   mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba baganira ku mateka y’u Rwanda.

Mu gihe cy’icyumweru bazamara muri icyo kigo, bazahabwa amasomo ku burere mboneragiguhu mu gihe na bo bavuga ko kurinda ibyagezweho nk’imwe mu nkingi yo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu.

Minisisiri Dr. Bizimana yagize ati: “Mufite Igihugu cyiza ariko nanone mukwiye kumenya ko cyavuye ahakomeye, cyabohowe n’Inkotanyi bari urubyiruko nka mwe. Ibi byo gukunda Igihugu babikomora ku babyeyi beza barangwaga n’indagagaciro z’Umunyarwanda, baritanze ndetse bamwe bahasiga ubuzima. Ibi byose mugomba kubisigasira mwirinda ko u Rwanda ruzasubira aho rwavuye habi uretse ko bitazongera.”

Minisitiri Dr Bizimana yakomeje asaba uru rubyiruko kubyaza umusaruro imiyoborere myiza y’Igihugu cyabo kuko ari amahirwe akomeye cyane abandi benshi bavuze mu bice bitandukanye by’Isi.

Yagize ati: “Mwe mufite amahirwe akomeye kandi menshi kuko mwe mutandukanye n’urubyiruko rwabayeho mu myaka 35 ishize. Ubu buri Munyarwanda iyo ava akagera afite agaciro kangana n’aka mugenzi we kandi basangiye ibyiza by’Igihugu.”

Akomeza avuga ko urubyiruko rwo mu myaka yo kuva mu 1959 kugeza mu 1994, rwatozwaga  urwango, ivangura, irondabwoko, irondakarere n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari na byo byatumye boreka u Rwanda kubera ubwo burere bubi bahawe.

Yagize ati: “Inyigisho muzahabwa muri iri Torero muzazishingireho mwimakaza kwishakamo umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo kuko ak’imuhana kaza imvura ihise. Muzahore mushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo no kuwunoza, ubudaheranwa, n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Bamwe mu bitabiriye iri Torero bavuga ko bishimiye amasomo n’ibiganiro bagiye kuzahabwa kuko bizatuma bamenya amateka y’Igihugu cyabibarutse.

Rukundo Gady yavuze ko amasomo bagiye guhabwa  azayabyaza umusaruro kandi ko hari byinshi yifuza kumenya ku cyiswe amoko mu Rwanda

Yagize ati: “Aha nzahigira amateka y’u Rwanda menye neza inkomoko y’amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatuysi yahekuye u Rwanda. Nzamenya impamvu abantu babaga barize bajijutse bishoye uri Jenoside n’ivangura ry’amoko, menye n’umusanzu wanjye uyu munsi nso ibyabaye bitazasubira.”

Iri torero ryitabiriwe n’abahungu bagera ku 131, abakobwa ni 122 bose biteze umusaruro mwiza ku bijyanye no kumenya amateka yaranze u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 24, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE