Burera: Imiryango 6 irizihiza Kwibohora 31 iri mu nzu nziza

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’abaturage kubaka imibereho myiza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo z’Igihugu (RDF) bashyikirije inzu nshya imiryango 6 itishoboye mu Karere ka Burera., zifite agaciro k’asaga miliyoni 100 Frw.

Abo baturage bavuga ko bishimiye icyo gikorwa cyo guhabwa inzu kuko barimo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora bari mu nzu nziza zifite ibyangombwa byose, kandi nta kiguzi bazitanzeho uretse imiyoborere myiza yazibubakiye ibinyujije mu nzego z’umutekano.

Bamwe mu bahawe inzu bavuga ko bari barambiwe ubukode, bari babayeho mu buryo bubabaje, bamwe bararaga bicaye mu bihe by’imvura kubera inzu zishaje cyane, ngo bari barataye icyizere cyo kubaho.

Uwimana Claudine, umwe mu bahawe inzu, avuga ko yari abayeho mu buzima bubi nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye.

Yagize ati: “Nari naratakaje icyizere cyo kubaho nyuma y’uko uwo twari twarashakanye anyirukanye n’abana bane. Ntabwo twari turiho neza. Tekereza gushaka ibigutunga n’abana utagira aho uba. Ariko ubu ndishimye kuko mbonye inzu mpawe n’imiyoborere myiza.”

Yongeraho ati: Ntabwo nari nzi ko hari umuntu ushobora kuntekereza akanyubakira inzu. Imana ihe umugisha Perezida wacu Paul Kagame n’inzego z’umutekano. Ikindi ni uko mu bubatse izi nzu harimo n’abo mu Ngabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Nzabahimana Isidore na we wahawe inzu, avuga ko yari abayeho nabi, kuko yahoraga atinya gusohorwa mu nzu kubera kubura ubukode.

Yagize ati: “Nabaga ahantu habi cyane kandi nkodesha inzu y’amategura yamenaguritse. Iyo imvura yagwaga byabaga ari ibyago, nararaga niyoroshe shitingi. Nabagaho ari uko mvuye guca inshuro ngo mbone amafaranga y’ubukode. Umwana yaryamaga atariye rimwe na rimwe. Kuba nubakiwe inzu, kuri njye ni nk’inzozi, kuko sinari nzi ko byambaho nkabona inzu yanjye kandi nziza gutya. Ndakubwira ko nanjye nibohoye ubukene mu mwaka wa 2025.”

Akomeza avuga ko guhabwa inzu ari nk’umunsi w’umusingi w’ubuzima bushya, kuko yumvaga nta cyizere yari afite adafite aho kuba, ariko ubu yumva abohowe abikesha imiyoborere myiza y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’U Rwanda AGP Felix Namuhoranye, ari na we wazishyikirije abo baturage, yabijeje ko Leta izakomeza kubaba hafi, abasaba gukomeza kuzifata neza, baharanira ko umutekano uba nyambere mu buzima bwabo bwose.

Byanashimangiwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zo guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abatishoboye.

Yashimangiye ko cyagezweho ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere umuturage. Izi nzu twazubatse dufatanyije n’Ingabo z’Igihugu mu rwego rwo kurwanya ubukene, gukumira ibibazo by’umutekano muke bikomoka ku mibereho mibi.

Izi nzu harimo n’ibikoresho byo mu nzu, ndetse n’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi, n’ikigega gifata amazi. Byose byatwaye asaga miliyoni 100.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano, agaragaza ko iki gikorwa gitanga icyizere gishya mu mibereho mu buzima ku miryango yari imaze igihe mu buzima bubi.

Yagize ati: “Iyi miryango yari ibayeho mu buzima bugoranye, aho bamwe bakodeshaga inzu zishaje, abandi bakabaho mu nzu zenda gusenyuka. Kuba uyu munsi babonye aho kuba heza ni igikorwa gikomeye cy’ubufatanye hagati y’inzego za Leta. Tubashimiye byimazeyo kandi dukomeje gushishikariza n’abandi gukomeza uyu murongo.”

Yavuze ko ibyo bikorwa bigaragaza imiyoborere n’imibanire myiza ya Perezida Paul Kagame n’ibindi bihugu, anasaba abahawe inzu kuzifata neza.

Izi nzu zubatswe mu buryo bugezweho, zifite amazi, amashanyarazi, ubwiherero n’ibindi bikoresho by’ibanze, zose zigamije gufasha imiryango gutangira ubuzima bushya mu buryo butekanye kandi burambye.

Ku ya 3 Nyakanga, 2025 Polisi mu Gihugu hose ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza yamuritse harimo inzu z’abatishoboye n’ibikoresho byazo, amarerero, ubwato bwatanze ku bakoresha ikiyaga cya Burera, amarerero n’ibindi byose byatwaye asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwimana Claudine avuga ko asezereye ubukode
Bishimiye ko bibohoye banashyikirizwa ubwato n’inzego z’umutekano
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’U Rwanda AGP Felix Namuhoranye yasabye abahawe inzu n’ibindi kubifata neza
Ni ibikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE