Burera: Ikibazo cy’ibiribwa bigwa nabi abanyeshuri cyavugutiwe umuti

Mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzirange (RSB) cyatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha abagira uruhare mu ruhererakane nyongeragaciro ku bategura n’abagurira abanyeshuri ibiribwa barira ku mashuri saa sita.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe tariki ya 02 Ugushyingo 2024, bukorwa higishwa abarimo muri urwo ruhererekane nk’abahinzi, abatunganya ibiribwa, abari mu Nzego z’ibanze babihaha n’abandi batanga ibyo biribwa.
RSB irimo gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP).
Umukozi w’shami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirange muri RSB Ndahimana Jérôme, yavuze ko ubwo bukangurambaga bugamije kwibutsa abagaburira abanyeshuri ko kwimakaza ubuziranenge ari ingenzi mu kubungabunga amagara yavo ndetse n’imyigire izira uburwayi buterwa n’imirire idahwitse.
Ahamya ko hari ibibazo byaturaka ku biribwa nirimo burwayi bw’abanyeshuri bariye ibiryo bitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Iki gikorwa gitekerezwaho byari byaragaragaye ko hari ibibazo by’ibiryo bitekwa bigateza uburwayi abana ku mashuri, biturutse ku biribwa biba byarateguwe bitujuje ubuziranenge.
Gutegurwa ni ukuva bikuwe mu mirima, gusarurwa, kubihunika, ababyongerera agaciro ababihaha, ababitegura mu gikoni cy’ishuri ndetse buriya n’abanyeshuri babirya, abo bose bagira uruhare mu ihame ry’ubuziranenge ry’ibibagaburirwa.”
Ndahimana avuga ko kwimakaza ubuziranenge ku biribwa bigaburiwa abanyeshuri bibagirira akamaro karimo kuba bahorana ubuzima bwiza bakiga neza.
Nyirakamana Josephine, Umucungamutungo ku Kigo cy’Ishuri Ribanza rya Gaseke, mu Murenge wa Ruhunde w’Akarere ka Burera, ahamya ko ayo mahurwa yari akenewe cyane.
Yagize ati: “Mu kubika ibiribwa, twajyaga twakira ibiribwa ntitubashe gucunga neza ngo turebe ko ibiryo twakiriye byujuje ubuziranenge. Batubwiye ngo tugomba kujya tubanza tukareba niba twakiriye ibyo gutekera abana byujuje ubuziranenge, tukareba itariki yanditse y’igihe byakorewe n’igihe bizarangiriza igihe, bishobora gutera uburwayi biturutse kuri bya biryo twakiriye bitujuje ubuzirange”.
Ndereyimana Jean d’Amour, uyobora Ishuri ribanza rya Gatebe mu Murenge wa Gatebe, yavuze ko bakajije ingamba mu gutsura ubuziranenge bw’ibiribwa ariko no guhabwa aya mahugurwa byabongereye imbaraga bakaba biteguye gukora uko bashobora ngo abana bagabirirwe ibyujuje ubuzirange.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, yavuze ko iyo gahunda ari nziza kuko izakemura ibibazo biri mu mashuri.
Yagize ati: “Twagiye dukurikirana amakuru y’abana bagiye barya ibiryo bitujuje ubuziranenge, hari n’uwahasize ubuzima ku kigo cy’ishuri, bikaba ari ikintu kidashimishije. Iyi gahunda y’ubukangurambaga yerekeranye no kurya ibyujuje ubuziranenge mu bigo by’abashuri muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ndagira ngo mbabwire ko Akarere kacu kayisamiye hejuru, kugira ngo dufashe cyane cyane abana bacu bagenda bagiye gushaka ubumenyi ariko bagira n’ubuzima bwiza.”
Taliki ya 29 Ugushyingo, ni bwo mu gihugu hose, Ikigo RSB cyatangije ubukangurambaga ku buziranenge mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri, muri gahunda ya “Zamukana Ubuziranenge” mu gutegura amafunguro agaburirwa abanyeshuri, buzagera mu Turere 11 two mu gihugu.
Kugeza ubu abanyeshuri bagenerwa ifunguro ku mashuri ni miliyoni 4 bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bo mu bigo bya Leta n’ibifashwa ku bw’amasezerano.


