Burera: Ibura ry’amazi ryatumye ijerekani igura 300 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarama, Cyanika na Gahunga mu Karere ka Burera, barataka bavuga ko babangamiwe n’ibura ry’amazi ryatumye kuri ubu ijerekani imwe igeze ku mafaranga y’u Rwanda 300.

Ni mu gihe mu busanzwe, ijerekani imwe bari bamenyereye ko igura igiceri cya 20 cy’amafaranga y’u Rwanda ku biciro byashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).

Bitewe n’iki kibazo, bamwe mu baturage bavuga ko batakibasha gukaraba cyangwa kumesa uko bikwiye, abandi bakemeza ko abana babo bajya gushaka amazi mu kiyaga cya Burera bikongera ibyago byo kuba bagirirayo impanuka, bitewe no kubura ababaherekeza.

Umuturage wo muri Gahunga, yagize ati: “Tumaze amezi agera kuri atanu tudaheruka kubona amazi ku mavomo. Muri kano gace dufite amavomo make kandi amazi aza rimwe na rimwe. Abafite ibigega mu ngo barayabika, ijerekani bakayigurisha 300. Niba utayabifite, uyoboka amazi y’ikiyaga cya Burera.”

Nsangamariya Aliette, utuye mu Murenge wa Cyanika, avuga ko amazi ajya aboneka cyane cyane mu rukerera, bityo akavomwa n’abafite ingufu.

Yagize ati: “Amazi aboneka nka saa kumi za mu gitondo, kandi si buri wese uba yabyutse. Abifitiye ibigega mu ngo ni bo bafite ubuzima bworoshye, twebwe no gukaraba biratugora. Iyo twohereje abana ku kiyaga, bamwe bagwamo. Bituma tugomba kujya dushaka umuntu mukuru wo kubajyana, ibi bintu biduteza ibibazo cyane.”

Rulisa Chrissy, umukozi wa WASAC mu Karere ka Burera, yemera ko ikibazo cy’amazi kizwi, ariko ko nta muturage wemerewe gucuruza amazi atabifitiye uburenganzira bwemewe n’amasezerano na WASAC.

Yagize ati: “Imiyoboro yubatswe kera ingo zikiri nkeya, ariko ubu abaturage bariyongereye. Umuyoboro uhuza Musanze, Nyabihu na Burera uri kuvugururwa, hakongerwa ubushobozi n’uruganda rutunganya amazi. Biteganyijwe ko mu kwezi kwa 12 mu 2025 uruganda ruzaba rwuzuye, bigatuma Akarere ka Burera gashyikirizwa amazi mu buryo buhoraho gusa kuva muri Kanama 2025, hari ubwo abaturage bazaba batangiye kuvoma n’ubwo imirimo izaba igikomeza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko ikibazo cy’amazi kiri cyane mu gice cyegereye ikirunga cya Muhabura, ariko hari umushinga wo kuvana amazi ku ruganda rwa Mutobo ruzatanga igisubizo kirambye.

Yagize ati: “Turimo gusaba ko ibikorwa byo kwagura umuyoboro byihutishwa. Dusaba abaturage gukomeza kwihangana, ariko natwe ikibazo kiratubabaje. Igihe amazi azaba ageze hose, buri wese azabasha kuyabona atabanje kuyagura ku giciro kiri hejuru, kandi abacuruza amazi nta burenganzira tugiye kubaganiriza.”

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gukomeza kugira isuku, bakoresha amazi atetse kandi asukuye, mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi
Amavomo yo muri Burera munsi y’ikirunga cya Muhabura hazamo amazi rimwe na rimwe
Bamwe bayobotse amazi yo mu kiyaga cya Burera
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE