Burera: Gahunga babangamiwe no kutagira isoko ry’amatungo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abagana n’abaturiye isoko rya Gahunga riherereye mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe no kuba nta soko ry’amatungo bafite, ibintu bavuga ko biteza amakimbirane n’igihombo, bakaba bifuza ko inzego bireba zabafasha kubona isoko.

Aba baturage bavuga ko kuba nta soko ry’amatungo bagira bituma hariya riherereye hagati y’ingo no kuba hadasakaye bibateza umutekano muke ikindi ngo hari n’ubwo amwe mu matungo ajya mu myaka y’abandi abacuruzi bagasabwa kuriha.

Mukabutera ni umwe mu baturanye n’iri soko yagize ati: “Iri soko ry’amatungo hashize igihe kinini twifuza ko ryashakirwa aho kuba cyangwa se rikaba ryazitirirwa, amatungo iyo acitse abacuruzi araza akatwangiriza nk’imboga tuba twahinze  hano mbese tuba twiteguye ko nibura inshuri 1 mu kwezi uturima tw’igikoni hano tuba twangiritse, twifuza rero ko harebwa uburyo iri soko ryakora mu buryo butabangamiye abaturage.”

Ndazigaruye Jean Bosco yagize ati: “Iri soko rirabangamye cyane kuko ni ukwirirwa dutongana n’abacuruzi b’amatungo. Iyo itungo ribacitse rikaza mu rugo hari ubwo ryangiza ibyo tuba twanitse ku mbuga zacu, cyangwa se rikabirya, ugasanga turi mu manza dushaka Perezida w’isoko ngo adufashe kutwunga n’abacuruzi b’amatungo hari na bamwe mu baturage barakara nabi ukabona nk’ihene bayivunnye akaguru, turifuza ko iri soko rwose ryakubakwa cyangwa rikajyanwa ahisanzuye.”

Umwe mu bacuruzi b’amatungo muri iri soko rya Gahunga yagize ati: “Ikibazo cyo guhora dukimbirana n’abahinzi baturiye iri soko, kiradukomereye cyane hari ubwo amatungo aducika, akonera umuturage ugasanga duhora mu mpaka, ibi bituma dukora nta mutuzo kuko hari n’ubwo umuturage itungo ricikira mu rugo rwe akarifatira kugeza umuhaye amafaranga wifuza ibi rero biteza igihombo ku mucuruzi, twifuza iri soko ryashakirwa umuti urambye, haba kurizitira cyangwa kuryimurira ahandi hisanzuye.”

Yongeyeho ati: “Ni ikintu kidukomereye cyane, hari ubwo inka bayifatira muri aya masambu bakaduca amafaranga atari munsi ya 5, kandi ugasanga n’umuhinzi imyaka ye iri guhomba kuko aba yarashoyemo abakozi, n’imbuto ye, mbese ugasanga tutarebana neza, ubuyobozi nibudutabare, twifuza kandi ko iri soko rizitirwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na bwo buvuga ko iki kibazo cy’amasoko y’amatungo kitagaragara muri Gahunga gusa, ngo bakaba barimo gutekereza uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti urambye nk’uko Mukamana Soline Umuyobozi w’aka karere yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Ikibazo cy’amasoko y’amatungo ntabwo kiri muri Gahunga gusa, […..] ubuyobozi bw’Akarere burimo kugikurikirana,ahantu hose haremerwa isoko ry’amatungo, kugira ngo harebwe icyakorwa, harimo gushakwa ingengo y’imari.”

Isoko ry’amatungo rya Gahunga rirema iminsi 2 mu cyumweru ku wa Kabiri no ku wa Gatanu, haremerwamo ihene, intama n’inkoko. 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE