Burera: Barizihiza Kwibohora 31 barasezereye kwivuza magendu

Abaturage bo mu Karere ka Burera, baravuga ko bagiye kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, bishimira ko hari impinduka nziza babonye mu bijyanye n’ubuzima, aho bishimira ibitaro bya Butaro biri muri aka Karere, byababohoye ingoyi y’amagendu n’ingendo ndende.
Bemeza ko ibitaro by’Icyitegererezo bya Butaro, byubatswe ku gitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, byabakuye mu bwigunge no mu mibereho mibi yatumaga benshi bivuza magendu mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda cyangwa bakarembera mu ngo zabo, kubera ko andi mavuriro yabasabaga gukora ingendo ndende.
Mukundufite Therese (amazina yahinduwe)wakize kanseri y’ibere, utuye mu Murenge wa Butaro, yavuze iyo barwaraga bamwe bajyaga kugura imiti mu maduka yo muri Uganda, ariko kuri ubu bizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 bafite ibitaro mpuzamahanga iwabo
Yagize ati: “Nari naracitse intege. Bambwiye ko kanseri y’ibere yari yamfashe ikomeye izampitana, ko ntagira amahirwe. Ariko nageze i Butaro barankurikirana, bankorera isuzuma, banshyira kuri ‘chimiotherapie’ ubu ndakora, ndi muzima. Ni Perezida wacu tumukesha ubu buzima. Twaribohoye by’ukuri.”
Nyiraneza Florida, wo mu Murenge wa Cyeru, avuga ko mbere yajyaga kwivuza muri Uganda magendu, ariko ngo byakomeraga iyo babaga bagiye ku byara, hari ababyeyi n’abana ngo bajyaga baburira ubuzima mu ngo kuri ubu ngo bigobotoye magendu no kubyarira mu ngo.
Yagize ati: “Ndibuka ubwo nabyaraga umwana wa mbere, nararembye kuko navuye cyane, sinigeze mbona umuganga, nakize ku bw’Imana, numvaga ndi bupfire mu rugo. Ubu Butaro buradufasha, dufite abadogiteri b’impuguke batwitaho, dufite imiti. Ibi ni ibisubizo twari twarategereje, ariko nanone twumvaga ari inzozi, ibitaro nk’ibi ku mupaka!”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, avuga ko kubona ibitaro nk’ibi ari igihamya cy’uko Kwibohora kwagize icyo guhindura ku buzima bw’umuturage wo hasi.
Yagize ati: «Ibi bitaro ni igihamya cy’ubuyobozi bubereye abaturage. Twari mu gace k’icyaro, ku mupaka, ariko dufite serivisi zisumba iz’ahandi henshi mu gihugu cyacu. Turashimira Perezida wa Repubulika watwibutse. Icyo dusaba abaturage ni ukugira uruhare mu kubibungabunga, bakajya kwivuza hakiri kare, kandi bakabyizera, ikindi bakitabirira gahunda ya mitiweli.»
Kuva byafungura imiryango kuva mu 2011 kugeza ubu mu 2025, bimaze kwakira abarwayi basaga 350 000 mu nzego zitandukanye (abarwayi bajya mu bitaro n’abaza kwisuzumisha bagasubira mu rugo), bitanga serivisi zirebana no kuvura indwara rusange, kubaga, kubyaza no gukurikirana abafite indwara zidakira.
Ni ibitaro byubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), n’umuryango Partners In Health, hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko bijyanye no kuvura indwara za kanseri.
Serivisi zo kuvura kanseri, zifite agaciro kanini ku rwego mpuzamahanga, zatangiye gutangwa mu 2011 ubwo hafungurwaga Butaro Cancer Center of Excellence.



