Burera: Bagowe n’abacuruzi b’ifumbire bibisha ibyangombwa by’ubutaka babaka

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera, babangamiwe n’abacuruzi b’ifumbire bazwi nk’abagorodira (Agro-Dealers) babasaba ibyangobwa by’ubutaka ku bwinshi ariko bagahabwa ifumbire nkeya.
Bavuga ko ibyo byangombwa byabo bihobora kuba bikoreshwa mu kwiba ifumbire mu nyungu z’abayicuruza kuko hari ubwo umuntu ashobora gutanga ibyangombwa bye bigera nko ku icumi akabona ifumbire ihwanye n’ubuso bw’ibyangombwa bigera kuri 7.
Bavuga kandi ko iyi fumbire iba igamijwe kurigiswa kugira ngo ibe yakwambuka n’imipaka, bagasaba ubuyobozi kubasobanurira uburyo bikorwamo kuko kugeza ubu batabisobanukirwa.
Umwe mu baturage wahawe izina rya Kalimunda Charles ku bw’umutekano we, yagize ati: “Kugeza ubu twebwe hari ibintu byatuyobeye, ujyana ibyangobwa byawe by’ubutaka nka 10 ku mugorodila yajya kuguha ifumbire akaguha ingana n’ibyangobwa 7.”
Yakomeje avuga ko iyo ifumbire ishize bayibagurisha ku giciro cyinshi; ati: “Kuko nk’ubu umufuka kuri nkunganire ni ibihumbi 37, ariko iyo wowe ugiyeyo ufite kasha zawe ibihumbi 47, urayitwara, icyo gihe rero uba utwaye iya wawundi icyangombwa cye cyagiye mu manyanga, twifuza ko ibi bintu byakosoka.”
Undi wahawe izina rya Mukandengo yagize ati: “Kuri ubu ibyangombwa by’ubutaka ku muturage byabaye ubushabitsi ku bagolodira, kuko ibyangobwa dutanga ifumbire irabarurwaho, igahabwa abandi. Hano udafite amafaranga ntabwo wateza ifumbire imyaka yawe muri Cyanika, ikibazo ni uko batubwira ko harimo nkunganire ariko igakomeza ikazamuka aho umufuka kugera no ku bihumbi 50”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Solina, avuga ko iki kibazo butari bukizi ariko ko bigiye gukurikiranwa ikindi ngo ni uko gutanga ifumbire bigira icyo bishingiraho nk’uko abivuga.
Yagize ati: “Ntabwo agro-dealer ari we ugena ahubwo ifumbire itangwa binyuze muri sisiteme ni yo ibara, igendeye ku buso umuhinzi aba yaragaragaje azahinga, ikindi ni uko ahatuwe n’ahatewe amashyamba ntabwo hatangirwa ifumbire. Ubwo rero umuturage agomba kuba azi ko umurima afitiye icyangombwa cyose akwiye kuhahererwa ifumbire, ibindi bibazo abaturage baba bafite na byo tugiye kuzabegera babidusobanurire.”
Ifumbire ihabwa umuhinzi akishyura amafaranga 800 ku kilo harimo na nkunganire.


Dusabimana evode says:
Werurwe 12, 2025 at 11:50 amNtabyo ari nyagahinga babikora gusa ahubyo higwe uko babirwanya