Burera: Babanje kurwanya indinganire umusaruro wikubye 2 bayivuga imyato

Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko kuva batangira guhinga ku materasi y’indinganire umusaruro wikubye inshuro nyinshi, mu gihe mu ntangiriro batumvaga impamvu yo gukoresha amaterasi y’indinganire.
Abo baturage bavuga ko ngo n’ubwo umushinga wo kubakorera amaterasi y’indinganire mu mirima yabo waje bawurwanya, ngo basanga hari itandukaniro riri hagati yo guhinga ku misozi ihanamye no guhinga ku materasi y’indinganire nk’uko Mukahirwa Eugenie wo mu Murenge Rusarabuye, Akagari ka Kabona yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Twatangiye tubona imisozi bayesura twumva ko baje kudutubiriza ubutaka no kuduhombya, ariko bamaze kudUkorera amaterasi y’indinganire natwe twabonyemo akazi, baduha imbuto n’ifumbire ku buntu duhingamo twahise tubona itandukaniro.”
Akomeza agira ati: “Ifumbire yo mu ndinganire ntabwo ivamo, amazi ntaho ajya ahoramo imyaka ihora itoshye; nakubwira ko aho nakuraga umufuka w’ibirayi umwe nsigaye nkuraho 5, ibi biterwa nuko nta butaka bugenda cyangwa se ngo ifumbire itwarwe n’isuri”.
Sinzayiheba Jean Baptiste we avuga ko kuba yarabonye amaterasi y’indinganire byamwogereye umusaruro n’umukamo.
Yagize ati: “Njyewe bankoreye amaterasi y’indinganire kuri ½ cya hegitari, habagamo ibiti kimwe kiri iriya ikindi iriya, iyo mpinzemo ibirayi simbura gukuramo toni 12, ubwatsi ku mikingo y’ayo materasi buhora butoshye sinkirirwa njya kwanduranya mu bisambu by’abandi.”
Yavuze ko ari mu bantu batiyumvishaga uburyo amasambu yabo bagiye kuyuzuzamo imikingo, ariko kuri ubu na we nkora uko nshoboye agakoresha indinganire mu mirima ye kuko namenye akamaro ko gufata ubutaka.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Burera Jean de Dieu Nizeyimbabazi nawe ashimangira ko amaterasi y’indinganire ari imwe mu nzira yo gufata neza ubutaka no kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi
Yagize ati: “Indinganire zongera umusaruro cyane kuko ntabwo ubutaka butwarwa n’isuri, atega ifumbire yose ntabwo igenda, ikindi ni uko buhingwa ntibushobora kugenda, cyane ko Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya metero 1600 na 2500, rwose ahari amaterasi y’indinganire byagaragaye ko umusaruro wikuba 2.”
Akomeza asaba abaturage gukomeza kubungabunga ayo materasi y’indanganire bakorewe kugira ngo bakomeze kongera umusaruro no gufata neza ubutaka bwabo.
Kugeza ubu mu Karere ka Burera mu gihe cy’imyaka 5 hamaze gukorwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 6 577, mu gihe amaterasi yikora yo ari kuri hegitari 17 159.
