Burera: Arasabwa miliyoni 15 Frw yo kuvuza umwana ufite urutirigongo rwahetamye

Mutwaranyi Jean de Dieu n’umubyeyi w’abana bane, ahangayikishijwe n’ikibazo cy’umwana we w’umukobwa ugeze mu kigero cy’imyaka 12 ufite uburwayi budasanzwe bwamuhetamishije urutwi rw’umugongo, akaba asabwa nibura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ngo umwana we akire.
Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kidaho, Akagari ka Gitega, mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, arasaba abagiraneza bamufasha kubona ayo mafaranga kuko kuvuza uwo mwana byatumye agurisha utwe twose, uyu munsi akaba abayeho mu ikode.
Avuga ko umwana we yatangiye avuzwa hari icyizere ko ashobora gukira, ariko ngo byarushijeho kumera nabi kuko arushaho kuremba aho gukira.
Mutwaranyi yagize ati: “Ubu undeba mba bukode kuko nagurishije utwanjye twose ngo mvuze umwana wanjye. Ubu ndabazwa miliyoni 15 n’ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda, amikoro yaranshiranye mpereye ku turima data yari yampaye. Naravuje ndaruha cyane ndasaba ko Leta cyangwa se undi muvugizi akampuza n’abagiraneza.”
Uyu mubyeyi avuga ko yahagaritse kuvuza umwana we ageze mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali nyuma yo kumubwira amafaranga akenewe ngo umwana we avurwe.
Yagize ati: “Ngeze muri CHUK bambwiye amafaranga akenewe kugira ngo njye kuvuza mu Buhinde uyu mwana wanjye nsanga ari ikirenga mpita ngwa igihumura kuko nawe urabona niba utwanjye naratumariye mu kuvuza uyu mwana nahise nta umutwe. Uyu mwana ikintera agahinda ni uko mu ishuri ahora aba uwambere abagiraneza bangoboka ni ukuri.”
Musabyimana, nyina w’uyu mwana ufite ikibazo cy’ubumuga bw’umugongo, avuga kubera kuvuza umwana imitungo ikabashiraho byatumye basuhuka bava aho batuye baza i Burera

Yagize ati: “Kubera kuvuza umwana wacu byatumye tuba abakene burundu, aho tugeze bakatwamagana ngo turi abatindi duhitamo guhunga aho dutuye. Twaravuje tujya kumugoroza mu byuma ariko byaranze biba iby’ubusa, ahasigaye ni aha Nyagasani n’abantu.”
Uyu mwana na we yabwiye Imvaho Nshya ko agorwa cyane n’ubuzima abayemo, ariko bikarushaho kuba bibi bitewe n’uko nta n’ubushobozi bafite.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mwanangu Theophile, avuga ko ubuyobozi buterwa agahinda no kuba uriya mwana yarahuye n’ikibazo cy’ubumuga, ariko ngo bagerageza gufasha umuryango we mu buryo busanze bw’imibereho.
Yagize ati: “Uyu muturage tumufasha mu buryo bubiri, hari ukumufasha mu buzima bwa buri munsi kugira ngo umuryango we ukomeze kumererwa neza kuko batishoboye. Ku kijyanye n’ubumuga bwuriya mwana tugiye kumukorera ubuvugizi haboneke ubushobozi uriya mwana avuzwe”.
Kugeza ubu uyu Mutwaranyi ari na we se w’uyu mwana, avuga ko ntaho atakomanze asaba inkunga ngo avuze umwana we ariko ngo amaso aho bigeze ayahanzeLeta.


Rex nyb says:
Nzeri 10, 2024 at 5:03 pmUyumwana nihakorerwe ubuvugizi afashwe nukuri