Burera: Abatuye mu birwa bishimira ko ubwato bahawe buzabafasha kubona serivisi

Mu korohereza abaturage batuye mu birwa biri mu kiyaga cya Burera kubona serivisi z’ibanze zirimo iz’ubuzima, Polisi y’u Rwanda yahaye bamwe muri bo ubwato bugezweho buzajya bubafasha kwambuka ikiyaga byihuse kandi mu mutekano usesuye.
Iki gikorwa cyabereye ku nkombe z’iki kiyaga giherereye mu Karere ka Burera, cyashimishije abaturage bo mu birwa byo muri iki kiyaga, aho bamwe batangaje ko mbere bahuraga n’imbogamizi zikomeye cyane cyane mu gihe babaga bakeneye kwivuza cyangwa kubona izindi serivisi z’ibanze.
Muhawenimana Ernestine ni umwe mu bagore bo ku kirwa cyitwa Birwa, cyo mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, avuga ko bagorwaga no kugera kwa muganga cyane igihe babaga bagiye kubyara.
Yagize ati: “Nkatwe ababyeyi byatugiragaho ingaruka iyo twabaga turi ku nda. Hari igihe twajyaga kurara ku nkombe dutegereje ubwato hakaba ubwo buhise bwuzura, tugategereza ko bugenda bukagaruka, twahuraga n’ikibazo gikomeye, bamwe bakabyarira ku nkombe ibintu bigayitse ku mubyeyi, kuba tubonye ubwato bwa kijyambere ni ibintu bidushimishije.”
Bizimana Jean de Dieu, we avuga ko gukoresha ubwato bw’igiti nabwo bakoresha ingashya byabagizeho ingaruka nyinshi, cyane kuko ngo hari abagwagamo bamwe bagapfa.
Yagize ati: “Kuba Polisi iduhaye ubwato ni igikorwa cy’ingirakamaro kuko ubu turuhutse imfu za hato, abantu bagwaga mu kiyaga yemwe nzi nk’abantu bagera kuri 60 baguye muri iki kiyaga, ubu rero ubwo tubonye ubwato bugezweho ndetse n’imyenda yo kwirinda.
Tugiye kububyaza umusaruro, nta mubyeyi uzongera kubyarira mu nzira kuko ubwato buzajya buhita butuyamba, ndashimira Polisi y’u Rwanda yo ikomeje kutwitaho mu mutekano no mu buzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, na we avuga ko ashimira Polisi y’u Rwanda kuri iyi nkunga yatanze ku baturage, avuga ko ari igikorwa gifatika mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage batuye mu duce tugoye kugerwamo, cyane nk’abaturage bo mu birwa byo mu miyaga cya Burera.
Yagize ati: “Aba baturage bari bamaze igihe bagorwa no kubona serivisi z’ibanze bitewe n’uko kugera ku bigo nderabuzima, ku mashuri n’ahandi byasabaga kwambuka ikiyaga mu buryo butizewe. Ubu bwato buje gukemura ikibazo cyari kimaze igihe kinini, kandi turasaba abaturage kubufata neza no kububyaza umusaruro.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, ari na we washyikirije aba baturage ubu bwato, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukomeza gufatanya n’abaturage mu iterambere rirambye no kuborohereza mu ngendo zijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Nk’uko Polisi isanzwe ikora ibikorwa bigamije iterambere n’umutekano w’umuturage, twasanze abaturage batuye mu birwa bya Burera bagira imbogamizi zishingiye ku bwikorezi, ndetse no kubona uburyo bwo kugera kwa muganga. Ibi bikorwa ni ibisubizo bitangwa mu bufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo umuturage abone serivisi neza kandi yisanzuye.”
Yasoje asaba abaturage gufata neza ubu bwato bahawe, kubukoresha mu buryo butekanye, no kugira uruhare mu kurinda amazi n’ibikorwa remezo rusange, bityo bakarushaho gutera imbere.
Ubu bwato bwahawe abanyaburera bufite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bo mu birwa bya Burera bagizwe n’imiryango 72, ifite abaturage basaga 200.


