Burera: Abaturiye Ikigo cy’ubutore cya Nkumba bishimira ko cyabateje imbere

Abaturiye Ikigo cy’ubutore cya Nkumba, bavuga ko kuva cyafungura imiryango mu mwaka wa 1997, mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera byatumye bahindura ubuzima bwabo, kuko cyatumye biteza imbere ndetse bumva ko Akarere kabo ari igicumbi cy’ubumwe n’imiyoborere myiza.
Ikigo cy’ubutore cya Nkumba kuva cyafungura imiryango cyakomneje kugenda cyiyubaka ari n’ako abagituriye bagenda barushaho kwiyubaka mu iterambere n’imibereho myiza.
Nsekanabo ni umwe mu baturiye ikigo cy’ubutore cya Nkumba, avuga ko iki kigo cyatumye Akarere kabo kamenyekana
Yagize ati: “Kuva iki kigo cyafungura imiryango hano iwacu aka gace katangiye kumenyekana cyane, kuko ndakeka abayobozi benshi n’abakozi ba Leta hafi ya bose banyuze muri iki kigo, iyo baje kuhigira gahunda zinyuranye cyane gukunda igihugu no kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge tubonamo akazi, hariya tugurishayo umusaruro wacu nk’imyaka, amatungo, imbuto, imboga, inkwi n’ibindi mbese kiriya kigo cyaduteje imbere kandi kiratujijura”.

Kuba kiriya kigo cyarashinze imizi muri Burera mu murenge wa Kinoni byatumye abatutage basirimuka nk’uko Musanabera Berencile yabitangarije Imvaho Nshya
Yagize ati: “Kubera ko hano nkatwe dutuye ku muhanda ugana ku Kigo cya Nkumba hahora hanyura benshi mu bayobozi b’igihugu kimwe n’abana b’u Rwanda baba mu mahanga bakunze kuzakwigira hano kandi bakaba ari abasirimu, natwe bidusaba kwitwararika ku isuku n’indangagaciro z’Umunyarwanda, aha rero dusaba kugira isuku kimwe no kugira ikinyabupfura mbese tugahora dukeye kuko hano ni ku Gicumbi cy’Umuco n’Uburere Mboneragihugu”.
Ikigo cy’ubutore cya Nkumba ni kimwe mu byatumye abaturage bo muri Kinoni bava mu bwigunge bagezwaho ibikorwa by’iterambere nk’uko Mukamusoni Dancille abivuga.
Yagize ati: “Kuva ikigo cy’ubutore cyagera hano iyi mihanda yacu yarakozwe twajyaga tugenda twisekura ku bitare binini hano bitubuza kugenda, none kubera ko hano hanyura abayobozi b’igihugu kandi bo ku rwego rwo hejuru badushyiriyemo laterite ubu tugenda tunyerera nta mikuku, ikindi kidushimisha ni ukubona Perezida wacu Kagame wacu aza muri iki cyaro, ibi nabyo bitwongera ingufu kuko nawe ahita abona ibyo dukeneye, ahubwo twifuza ko umuhanda ugana kuri iki kigo uvuye mu Gahunga wakomeza ugashyirwamo kaburimbo”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ngo uko ikiciro cy’abaza mu itorero kigenda kiza Nkumba hari abaturage babyungukiramo.
Habimana Eugene yagize ati: “Ikigo cy’ubutore cya Nkumba buriya ni impano Guverinoma y’Ubumwe yatwihereye, uko icyiciro runaka kije mu itorero kwiga Uburere Mboneragihugu, bafasha abatishoboye ku mubare runaka, batwubakiye inzu ku bantu batishoboye, baratworoje, abana bacu babonye akazi mu kigo, ubu nta muntu wavuga ngo yahera mu bukene kandi duturanye n’iki kigo, kuko buri gihe haba hari itsinda runaka ryaje kuhigira gukunda igihugu n’Abanyarwanda, ibi byose rero bigerwaho kandi babigaragaza basigira umusanzu umuturanyi w’iki kigo, abanyaburera ni twe tuzi inyungu z’iki kigo”.
Aba baturage bavuga ko kubera ko ngo muri kariya gace hasigaye hagendwa n’abantu benshi, kuri ubu ni santere zigenda zitera imbere kandi zirangwa n’isuku kubera umuco mwiza bagenda batozwa, ikindi ngo ni uko kubera kiriya kigo kiri hafi yabo byatumye kariya gace kaba nyabagendwa aho n’abo bahagurukiye ubucuruzi ndetse n’inzu z’amacumbi.

NGABOYABAHIZI PROTAIS