Burera: Abaturage bibukijwe uruhare bafite mu mibereho myiza

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abatuye Akarere ka Burera bibukijwe ko bafite uruhare runini mu bijyanye n’imibereho myiza y’umuryango nyarwanda, basabwa kwitabira gahunda za Leta zitandukanye.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata mu Nteko y’abaturage b’Akagari ka Karangara, mu Murenge wa Rugarama yabereye mu Mudugudu wa Gahama.

Mu kiganiro yagiranye na bo yabakanguriye gutanga umusanzu wa Mituweli ya 2024-2025, kwizigama muri EjoHeza, kwirinda ubusinzi, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya magendu, itundwa, ikwirakwiza, icuruzwa n’ibinyobwa ry’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Yabasabye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane n’ihohotera aho riva rikagera, kugira isuku umuco, kurwanya isuri; bacukura, banasibura imirwanyasuri, inzira z’amazi n’ibyobo bifata amazi no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato.

Umuyobozi w’Akarere, MukamanaSoline yasabye kandi abaturage ba Karangara kubahiriza amategeko agenga abashakanye, kohereza abana bose biga mu ishuri no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri saa sita.

Yabasabye kandi kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda; birinda, kandi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihakana n’ipfobya ryayo. Abitabiriye inteko bahawe umwanya, babaza ibibazo ku ngingo zaganiriweho, Umuyobozi w’Akarere arabisubiza.

Muri iyi nteko kandi, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana yasobanuriye abaturage ba Karangara gahunda ya Duhari ku bwanyu; ababwira ko igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubakemurira ibibazo, kubasobanurira gahunda za Leta n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE