Burera: Abaturage bazambijwe n’abajura babiba amatungo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’abajura babibira amatungo, ibintu bavuga ko bibasubiza inyuma mu iterambere n’imibereho yabo, bakaba basaba inzego bireba ko hafatwa ingamba, aba bajura bakarwanywa.
Abo baturage bavuga ko amatungo yabo abangamiwe cyane n’abajura kubera ko bayiba.
Manirakiza Albert wo mu Murenge wa Kagogo yagize ati: “Muri uyu Murenge tubangamiwe n’abajura batwibira amatungo cyane cyane amagufi harimo inkoko, intama, ihene n’inkwavu, hari abitwikira ijoro bakaza bagatobora ibiraro ku buryo nta tungo, abandi dusanga bayabagiye mu kiraro nk’ingurube bagatwara inyama twifuza ko iki kibazo cyakemuka burundu.”
Akomeza avuga ko nta muntu wahirahira ngo abe yazirika ihene ku gasozi.
Yagize ati: “Hari ubwo umuntu aba adafite ubwatsi cyangwa se ubushobozi ngo abe yagaburira amatungo ye mu kiraro, akayazirika mu isambu ye, iyo agiye kuyacyura asanga bayatwaye kera nk’ihene, kuba batwibira amatungo rero ni bimwe mu bidusubiza inyuma.”
Mutoniwase Christine wo mu Murenge wa Kivuye we avuga ko abakekwa ari insoresore zirirwa zicaye zikina urusimbi ariko ngo ugasanga ari zo zinywa zikambara neza kandi ntaho zikura amafaranga hafatika cyane ko bamwe baba bazwiho kuba abarembetsi.
Yagize ati: “Dufite hano insoresore zirirwa zinywa inzoga z’ibigage n’inzagwa nyuma y’aho zigakina urusimbi, ariko usanga ari bo baba bameze neza kandi utazi aho bakura amafaranga, aba rero ni bo bagira batya bagatobora ibiraro byacu, inkoko bakazitoragura, inkwavu bagatwara ibi bintu bituma tudatuza, bamwe barabafata bakabafunga ariko tubona bagaruka.”
Kuba hari bamwe mu baturage bataka ko bibwa amatungo yabo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Mwanangu Theophile avuga ko hagiye gukazwa amarondo.
Yagize ati: “Kugeza ubu hari benshi bamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa bibi kandi gahunda yo gukurikirana abandi irakomeje, twiyemeje kubahashya ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, twifuza ko abaturage bajya batanga amakuru, ikindi ni uko abo bose babona imbaraga zo kujya kwiba amatungo n’ibindi bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora.”
Yongeyeho ati: “Reka mbanze nshimire Perezida Paul Kagame wazirikanye ko buri munyarwanda akwiye korora inka akagerwaho n’ibyiza byayo birimo amata, ifumbire n’amafaranga, tumaze iminsi rero twaravumbuye amayeri mashya yo kwiba no gushaka kurigisa inka zo muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, na bo twarabamenye, turasaba ko bafata ziriya nka neza bakizitura bagenzi babo kugira ngo iterambere rigere kuri buri wese.”
Uwo muyobozi akomeza aburira na bamwe bajya bashaka kurigisa inka zo muri gahunda ya Girinka bakitwaza ko zibwe na bo bakwiye guhagarika ibyo bikorwa
Mu Karere ka Burera havugwa ko amatungo y’aho abajura bayiba bakayabagira mu biraro inyama zikagurishwa mu maresitora rwihishwa.
