Burera: Abaturage bakanguriwe kwitabira gahunda za Leta

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwakanguriye abaturage kwitabira gahunda za Leta zitandukanye hagamijwe ko batera imbere Kandi bakagira imibereho myiza.

Byagarutsweho muri gahunda ya Komite Nyobozi y’Akarere iba buri wa Mbere w’icyumweru yo gukemura ibibazo by’abaturage basanzwe aho batuye.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Nshimyimana Jean Baptiste yakemuye ibibazo yakiriye mu nteko yabereye mu Kagari ka Rusekera, mu Murenge wa Ruhunde.

Mu butumwa yahaye abaturage, yabakanguriye kwirinda ibikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse bikaba byatuma yishora mu bikorwa by’urugomo.

Hagamijwe kwirinda ibiza, bibukijwe kuzirika neza ibisenge by’inzu, kurwanya no gukumira isuri, gucukura no gusibura imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi.

Mu rwego rw’ubuzima, abaturage bakanguriwe kugira isuku n’isukura umuco no kurwanya imirire mibi n’igwingira bategura indyo yuzuye.

Mu mibereho myiza bashishikarijwe kwirinda amakimbirane, ihohotera n’ubusinzi.

Mu rwego rw’ubukungu abaturage basabwe gukora cyane no kwitabira gahunda zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage zirimo EjoHeza na Mituweli.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE